Home AMAKURU Ruhango: Iby’umuyobozi w’akagari ufungiye mu nzererezi ubuyobozi bwabiteye utwatsi
AMAKURU

Ruhango: Iby’umuyobozi w’akagari ufungiye mu nzererezi ubuyobozi bwabiteye utwatsi

Ibyavugwaga ko umuyobozi w’akagari ka Bihembe wungirije ushinzwe iterambere mu murenge wa Kabagari, mu karere ka Ruhango, yaba avungiwe mu nzererezi byahakanwe n’ubuyobozi bw’akarere ka Ruhango.

Amakuru yuyu muyobozi ushinzwe iterambere mu kagari ka Bibembe, yatangajwe ku wa 30 nzeri avuga ko afungiye mu nzererezi, aya makuru yavugaga ko yaba yarafashwe mu ntangiriro z’ukwezi kwa nzeri 2024.

Abatanze amakuru bavugaga ko uyu Ndagijimana yajyanwe muri (Transit Centre) iherereye ahitwa i Kebero mu murenge wa Ntongwe, ariko bakagaragaza ko batiyumvisha impamvu umuyobozi wa Leta yatwarwa mu nzererezi, aho gushyikirizwa inzego z’ubugenzacyaha mu buryo bumenyerewe  ngo akurikiranywe ku byo yaba aregwa.

Umuyobozi w’akarere ka Ruhango, Habarurema Valens, yatangarije itangazamakuru ko uyu muyobozi ari mu kazi ariko hari bimwe mu bibazo akurikiranyweho by’imyitwarire mibi mu kazi.

Yagize ati:” Uyu muyobozi ntawe dufite muri (Transit Centre) rwose, ibyo bavuga ntago aribyo, ahubwo imyitwarire ye mibi ituma rimwe na rimwe atagera ku kazi, niyo ari gukurikiranwaho, nta kindi cyaha tumuziho”.

Meya ,Habarurema Valens, yakomeje avuga ko amakosa y’akazi uyu mukozi avugwaho ari kuyakurikiranwaho na komite ishinzwe imyitwarire y’abakozi mu karere ka Ruhango.

Hari amakuru avuga ko uyu muyobozi w’akagari akunda kunywa inzoga nyinshi agasinda kandi ari mu kazi, hakaba hari n’igihe amara igihe kinini atagera ku kazi kandi nta mpamvu ifatika yatanze.

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

AMAKURU

Joseph Kabila yatangaje ko agiye kugaruka muri Congo benshi bakeka ko aje kwiyunga kuri M23

Uwahoze ari Perezida wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, Joseph Kabila Kabange,...

AMAKURU

Carl Wilkens wari mu Rwanda mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi yatanze ubuhamya

Ubwo habaga igikorwa Mpuzamahanga ngaruka mwaka aho Isi yose yibuka Jenoside yakorewe...

AMAKURU

Gutebya uhakana cyangwa upfobya Jenoside yakorewe Abatutsi ni icyaha – Dr. Murangira B. Thierry

Dr. Murangira B. Thierry, uvugira Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, yagaragaje ko nta...

AMAKURU

Kinshasa: Abantu babarirwa mu bihumbi n’imodoka baheze ku kiraro cya N’djili

Kuva Ejo ku wa Gatandatu taliki 05 Mata 2025, abantu babarirwa mu...

Don`t copy text!