Sunday, October 6, 2024
spot_img

Latest Posts

Kicukiro-Gahanga: Babiri bafatanywe amasashe ibihumbi 80 bari bagitegereje abakiriya

Ku mugoroba wo ku Cyumweru taliki 29 Nzeri 2024, Polisi y’u Rwanda Ishami rishinzwe kurwanya magendu n’ibindi byaha, ASOC, yafatiye mu Karere ka Kicukiro abantu babiri, bakekwaho kwinjiza mu gihugu no gukwirakwiza amasashe.

Abafashwe ni umusore w’imyaka 19 y’amavuko n’umugore w’imyaka 24 y’amavuko, bafatiwe mu Murenge wa Gahanga, Akagari ka Karembure ho mu Mudugudu w’Amahoro, bafite amasashe ibihumbi 80 bari barimo gushakira abakiriya.

Chief Inspector of Police (CIP) Wellars Gahonzire, uvugira Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali, yatangaje ko gufatwa kwabo kwaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage batuye muri kariya gace.

CIP Gahonzire, yagize ati: “Ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru nibwo abaturage batanze amakuru ko hari abantu babiri bafite imifuka ipakiyemo amasashe bari bahishe hafi y’urugo ruri hafi y’umuhanda, bikekwa ko barimo guhamagara umukiriya uza kuyatwara, abapolisi bahise bahagera babasangana amapaki 400 arimo amasashe agera ku bihumbi 80, bahita bafatwa.”

Bakimara gufatwa bemeye ko ayo masashe bari bayakuye mu gihugu cya Uganda, bifashishije inzira zambukiranya umupaka zitemewe, kandi ko bari basanzwe bayinjiza mu gihugu ngo bayacuruze.

CIP Gahonzire yashimiye abaturage batanze amakuru yatumye bafatwa batarakwirakwiza ayo masashe, aboneraho no gushishikariza buri wese ubonye ubucuruzi bw’amasashe gutanga amakuru ndetse n’abishora mu bindi byaha kugira ngo bafatwe bakurikiranwe.

Yaburiye kandi abashakira indonke mu bucuruzi bwa magendu n’ibindi bicuruzwa bitemewe kubireka mu maguru mashya, bakayoboka inzira yemewe kuko batazihanganirwa na gato, avuga ko ibikorwa byo kubafata bizakomeza ku bufatanye n’izindi nzego n’abaturage.

Ingingo ya 10 y’Itegeko N° 17/2019 ryo ku wa 10/08/2019 ryerekeye kubuza ikorwa, itumizwa mu mahanga, ikoreshwa n’icuruzwa ry’amasashe n’ibikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe ivuga ko, Umuntu utumiza mu mahanga amasashe n’ibikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe, ahanishwa kwamburwa ayo masashe n’ibyo bikoresho no kwishyura ihazabu yo mu rwego rw’ubutegetsi ingana n’inshuro icumi (10) z’agaciro k’ayo masashe n’ibyo bikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe.

Ingingo ya 11 muri iryo tegeko ivuga ko, Umuntu uranguza amasashe n’ibikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe ahanishwa ihazabu yo mu rwego rw’ubutegetsi ingana n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi magana arindwi (700,000 RWF) kandi ayo amasashe n’ibyo bikoresho akabyamburwa.

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

error: Content is protected !!