Thursday, January 9, 2025
spot_img

Latest Posts

Kamonyi: Abavugwagaho kuba ba gaheza mu bikorwa by’ubujura barashwe

Inzego z’umutekano zikorera mu Karere ka Kamonyi, zarashe abantu babiri bari bazwiho ibikorwa by’ubujura no gufata ku ngufu, barapfa.

Ibi byabereye mu Karere ka Kamonyi mu Murenge wa Rugarika mu Kagari ka Kabagesera mu Mudugudu wa Bwirabo, biba ku wa 30 Nzeri 2024.

Radio/TV1 yabwiwe na bamwe mu baturage ko abarashwe n’inzego z’umutekano ari uwitwa Henock na Frank bavugwagaho ibikorwa by’ubujura n’urugomo.

Umwe yagize ati: “Aha byabereye, nahasanze imodoka mu gitondo ya Polisi, kuko hari nka saa kumi n’imwe. Naje kumenya ko ari Henock na Frank. Uyu Henock bamufashe inshuro nyinshi yambura abantu, no mu nzu yabasangagayo. Nta muntu wagendaga mu muhanda ninjoro.”

Undi na we yagize ati: “Mu gitondo nanyuze aha ngiye kugemura amandazi, nsaga babarashe. Ni abantu bakoraga ibyaha bibi cyane. Kwambura abantu, gufata ku ngufu, ugasanga mvuye kwikorera amafaranga , bahise banshyiraho icyuma, wamara kuyabaha bakanakwica.”

Umwe mu bagize umuryango w’umwe mu barashwe, yabwiye umunyamakuru ko bari bamaze iminsi bafungiye mu kigo cy’inzererezi kubera ibyo bikorwa by’ubujura.

ACP Rutikanga Boniface, uvugira Polisi y’u Rwanda, yahamije aya makuru avuga ko hakiri gukorwa iperereza.

Yagize ati: “Ni byo koko hari abajura barasiwe muri biriya bice, bitabye Imana kandi turacyakora iperereza. Ndashimira abaturage ubufatanye bagaragaza kandi bakomeze baduhe amakuru ahagije kugira ngo dukomeze gukurikirana.”

Abaturage bongeyeho ko aba babiri barashwe, bari ba gaheza mu bikorwa by’ubujura.

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!