Thursday, November 14, 2024
spot_img

Latest Posts

Gatsibo: Umugabo yasanzwe hafi y’iwe mu muferege yapfuye

Mu Karere ka Gatsibo haravugwa inkuru y’umugabo witwa Rurarangabo Anastase uri mu kigero cy’imyaka 70 y’amavuko, wasanzwe mu muferege uri hafi y’urugo rwe yapfuye, afite telefone yaka itoroshi mu ntoki, bikaba bikekwa ko yari yasinze.

Ibi byabaye mu ijoro ryo ku wa Mbere taliki 30 Nzeri rishyira ku wa Kabiri taliki 01 Ukwakira 2024, bibera mu Murenge wa Gasange mu Kagari ka Teme ho mu Mudugudu wa Kinunga.

Bamwe mu baturanyi bavuga ko nyakwigendera yatashye yanyoye inzoga, aho ngo yatashye aganira kuri telefone n’umukobwa we utuye mu Murenge wa Muhura i Bibare, nyuma bakaza kumusanga mu muferege yapfuye, bagakeka ko yaba yanyereye akagwamo, dore ko bamusanganye ibyo yari afite byose birimo telefone n’amafaranga bityo bakavuga ko nta wamuteze ngo amugirire nabi.

Aya makuru yemejwe n’ubuyobozi bw’umurenge wa Gasange, bwatangaje ko bwageze aho ibi byabereye buri kumwe n’inzego z’umutekano Polisi na DAASO, mu gihe cya saa sita z’ijoro.

Mukeshimana Athanase, Umucungamutungo w’uyu murenge uri gukora nk’umusigire kuko Gitifu ari mu kiruhuko, yemeje aya makuru.

Yagize ati: “Nibyo koko twasanze yamaze kwitaba Imana. Amakuru y’ibanze twamenye ni uko yari yiriwe anywa urwagwa hari n’abo bari basangiye, akaza kuhava akagenda, nyuma abaturage bakamusanga mu muferege uri hafi y’iwe afite telefoni ye mu ntoki, itara ryayo ryaka ariko yamaze gushyiramo umwuka.”

Akomeza avuga ko ubuyobozi bwasanze abo mu muryango we bahamukuye, bakamujyana mu rugo iwe, ariko basabwa ko bahita bamujyana ku Bitaro bya Kiziguro, kugira ngo umurambo we ukorerwe isuzuma harebwe icyateye urupfu.

Uyu muyobozi yaboneyeho kugira inama abaturage, abasaba kwirinda kunywa inzoga kugeza ubwo zibarusha imbaraga, ndetse no kwirinda gutaha mu masaha ya nijoro mu rwego rwo kwirinda impanuka.

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU