Home International Amerika : Imvugo zikomeje gukoreshwa na Trump kuri Kamala Harris zikomeje kwijujutirwa n’abarepubulikane
International

Amerika : Imvugo zikomeje gukoreshwa na Trump kuri Kamala Harris zikomeje kwijujutirwa n’abarepubulikane

 

Donald Trump ushaka kongera kuyobora Leta Zunze Ubumwe Za Amerika abo mu ishyaka ry’aba repubulikane bakomeje kwinubira imvugo akoresha kuri visi perezida Kamala Harris.

Kuri uyu wa 29 nzeri 2024 ,Trump, yatangarije abamushyigikiye muri Pennsylvania ko Kamala na perezida Joe Biden bangiritse mu mutwe akabashinja kwemerera abimukira binjira muri Amerika mu buryo butemewe.

Yavuze ko Joe Biden afite ubumuga bwo mu mutwe, nubwo bibabaje ntekereza ko Kamala Harris nawe yavutse atyo.

Trump yakomeje avugira imbere y’abamushyigikiye muri leta ya Winsconsin tariki ya 28 nzeri ko ,Kamala, afite ubumuga bwo mu mutwe akomeza avugako umuntu ufite ubumuga bwo mu mutwe ariwe wenyine wemera ko ibi biba mu gihugu.

Senateri ,Lindsey Graham, umunyamuryango wiri shyaka we yavuzeko ,Kamala Harris, adafite ubumuga bwo mu mutwe nkuko Trump abishimangira asaba ko umukandida yakwibanda kuby’ingenzi aho kuvuga nabi.

Senateri ,Graham, yakomeje abwira perezida Trump ati: “Abantu baba bakwizeye k’ubukungu, k’umupaka, ku giciro kifaranga no kuri politike mpuzamahanga mu buryo bwagutse”

Tom Emmer, w’umudepite yabajijwe niba azi koko ko ,Kamala Harris, afite ubumuga bwo mu mutwe nkuko Trump, abivuga yasubije ko visi peresida ari amahitamo mabi, avuga ko abarepubulikane bakwiye kwibanda kuby’ingenzi avuga ko ,kamala Harris, ari amahitamo mabi ya Amerika.

Udashyigikiye Trump, w’umu repubulikane wabaye guverineri wa Maryland, yatangaje ko amagambo ya Trump kuri ,Kamala Harris, ko ari igitutsi, atari n’igitutsi kuri abo gusa ahubwo ari igitutsi no kubantu bose bafite ubumuga bwo mu mutwe.

Kevin Mccarthy, wayoboye umutwe w’abadepite mu nteko nshingwa mategeko ya Amerika yagaragaje ko ibyo Trump yavuze ari ukuri ko umuntu wemerera abicanyi 13000 ko binjira mu gihugu atari muzima.

Donald Trump akomeza kurwanya abimukira binjira mu gihugu ngo kuko usanga baba ari ibisambo byatorotse gereza zo mu bihugu byabo bakaza kwihisha muri Amerika.

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

International

Mozambique: RDF yatabaye abaturage bari bashimuswe n’ibyihebe

Ingabo z’u Rwanda ku bufatanye n’iza Mozambique zatabaye abaturage bari bashimuswe n’ibyihebe...

International

Gaza: Israeli yishe abana 200 mu minsi 3

Mu gihe impande zihanganye muri Gaza zari zatangaje agahenge, Ministeri y’Ubuzima muri...

AMAKURUInternational

U Burundi bwongeye kohereza ingabo muri DRC

Igihugu cy’u Burundi cyohereje abandi basirikare mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi...

International

RDC: Abanyekongo basabwe gukusanyiriza amaturo Wazalendo

Abayobozi b’amadini n’amatorero bakorera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, basabwe gukusanyiriza...

Don`t copy text!