Monday, September 30, 2024
spot_img

Latest Posts

Yemen : Inyeshyamba z’aba- Houthis zarashwe na Israel

Kuri iki cyumweru tariki 29 nzeri 2024, ingabo za Israel zagabye ibitero bikomeye by’indege mu burengerazuba bwa Yemen, zigamije gushwanyaguza ibikorwaremezo by’inyeshyamba z’aba-Houthis zikoresha zirasa muri Israel.

Ibi bitero byagabwe muri iki gice cy’uburengerazuba bwa Yemen,  nyuma yuko izi nyeshyamba z’aba-Houthis zirashe kuri Israel.

Uyu mutwe watangaje ko ibi bitero bya Israel byaguyemo abantu bane(4) abandi makumyabiri n’icyenda (29) barakomereka.

Iyi ni inshuro ya kabiri kuva muri nyakanga uyu mwaka, inyeshyamba z’aba-Houthis zigabwaho ibitero mu gisa nko kwihimura kuri Israel, kuva yatangiza intambara muri Gaza, ku mutwe wa Hamas.

Umutwe wa Hamas, uw’aba- Houthis na Hezbollah ni imitwe yose ifashwa n’igihugu cya Iran, ikarwanya bikomeye igihugu cya Israel.

Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 28 nzeri 2024, inyeshyamba z’aba-Houthis zarashe igisasu muri Israel ariko gipfubirizwa mu kirere nta kintu cyangije.

Uyu mutwe wavuzwe ko warashe ushaka kurasa ku kibuga cy’indege cya Ben Gourion, aho indege ya minisitiri w’intebe wa Israel, Benjamin Netanyahou, yari yurukiye ivuye muri Leta zunze ubumwe za Amerika.

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

error: Content is protected !!