Thursday, January 23, 2025
spot_img

Latest Posts

Nyamasheke: Umwarimu yemeye ko yabeshyeye Diregiteri ko amutoteza

Umwarimu witwa IRIHOSE Elyse ukorera ku ishuri ribanza rya Kamabuye ( EP KAMABUYE) riherereye mu Murenge wa Kanjongo, mu Karere ka Nyamasheke, yemera ko yabeshyeye umuyobozi w’ishuri ubwo yatabazaga avuga ko amutoteza.

Mu nkuru Umurunga twabagejejeho ubwo uyu mwarimu witwa IRIHOSE Elyse yatabazaga inzego, avuga ko atotezwa na Diregiteri,amwandikira inshuro nyinshi amusaba ibisobanuro byo guta akazi kandi azi aho yari ari, ndetse no muri gahunda nzamurabushobozi yamwandikiye amusaba ibisobanuro by’aho yari ari undi yamwereka icyemezo kigaragaza ko yari kwa muganga akanahabwa ikiruhuko cy’uburwayi, Diregiteri akanga kubyemera.

Icyo gihe IRIHOSE yabwiye umurunga  ko  Diregiteri amuziza ko yabazaga ibibazo ku bitaragendaga neza mu gihe yari ashinzwe ububiko bw’ibiribwa (store keeper), yavugaga ko umuyobozi yajyaga anyereza ibiribwa by’abanyeshuri bityo akumva ko ariyo ntandaro y’amabaruwa, umuyobozi w’ishuri yamwandikiraga mu bihe bitandukanye, amutoteza.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamasheke bukimenya ikibazo cy’uyu mwarimu bwaragikurikiranye maze busanga uyu mwarimu ari guharabika Diregiteri ahubwo ibyo amubeshyera ari we bigaragaraho.

Amakuru avuga ko IRIHOSE Elyse ngo  yashakaga gushaka kunyereza ibiribwa,ndetse yigeze gushuka  uwamusimbuye, ngo banyereze ibishyimbo umwarimu arabyanga ahubwo amuha amafaranga ibihumbi bibiri y’u Rwanda (2000 Frw) ngo age kubigura aho kunyereza ibiribwa bigenewe abana.

Bivugwa ko hari aho ishuri ryigeze kugemurirwa imyumbati umuyobozi w’ishuri adahari maze IRIHOSE agahamagara wa mwarimu wamusimbuye mu gucunga ububiko akamubwira ngo arenzeho ibiro mirongo itatu (30kg) araza kumubwira impamvu.

Naho muri gahunda nzamurabushobozi bivugwa ko uyu IRIHOSE Elyse yahimbye impapuro za muganga wo mu Bitaro bya Gisenyi bikorera mu Karere ka Rubavu,aho bigaragara ko yari yahawe ikiruhuko cyo kurwara kizwi nka (repos medical).

Amatariki agaragara kuri icyo cyemezo cy’uko yari arwaye, amakuru avuga ko yari yibereye mu Karere ka Gicumbi aho yiga muri Kaminuza ya UTAB,mu gihe we avuga ko yari arwariye mu Bitaro bya Gisenyi mu Karere ka Rubavu.

Uyu mwarimu IRIHOSE Elyse bivugwa ko agumura bagenzi be ngo Diregiteri ntabaha amanota y’imihigo abakwiye. Nk’aho hari aho yabwiye abo bakorana ko amanota 80% ahwanye n’akazi bakora.

Umurunga twifuje kumenya niba koko uyu mwarimu IRIHOSE Elyse yarabeshye, maze asubiza agira ati:” Mu by’ukuri byagaragaye ko ari njyewe uri mu makosa kuko bagiye muri Dosiye bahamagara i Byumba aho nari  ku ishuri UTAB ,nca bugufi nsaba imbabazi nandika ko amakuru natanze atariyo”.

Umuyobozi w’ishuri rya EP Kamabuye HARINDINTWARI Samuel yabwiye Umurunga ko uyu mwarimu yamunaniye.
Ati:”Yarananiye yananiye n’akarere,ati ko nta kibazo gikomeye afite ubundi iriya ropo medikare(Repos Medicare) mwarayibonye? Gusa yasabye imbabazi ko yakoze amakosa.”

Akomeza avuga ko uyu mwarimu yanditse asaba imbabazi mu rwego rwo kugirango bakomeze akazi.

Twifuje kumenya icyo Akarere ka Nyamasheke bagiye gukora nyuma y’amafuti y’uyu mwarimu maze tuvugana na Meya Mupenzi Narcisse uyobora Akarere ka Nyamasheke  agira ati:”Iriya Case( ikibazo) twasanze harimo ibibazo by’imyitwarire,turi kubikurikirana, harimo ibibazo by’imyitwarire y’abakozi buriya muzamenya ikizabivamo.”

Meya MUPENZI akomeza agira ati:”  Abakozi abo aribo bose bahora bagirwa inama dukomeza gukurikirana imyitwarire mbonezamurimo kandi na biriya hari abari kubisuzuma nidusanga hari uwitwaye binyuranyije n’uko akwiye kuba yitwara hazakurikizwa ibijyanye n’ibizagaragara.”

Ni mu gihe hirya no hino mu gihugu hakunze kumvikana abarimu,usanga batumva uko abayobozi babayobora bigateza , amakimbirane yewe bakiyambaza inzego zisumbuyeho,ariko iyo batinze kugera aho ikibazo cyabereye usanga ikitwa ireme ry’uburezi aricyo kihadindirira.

Ibaruwa yandikiwe mwarimu IRIHOSE Elyse imusaba ibisobanuro.

Iyi nayo ni ibaruwa yandikiwe mwarimu IRIHOSE Elyse imusaba ibisobanuro
Ubusobanuro bwatanzwe na mwarimu IRIHOSE Elyse avuga ko arwaye.
Icyemezo cy’uko mwarimu IRIHOSE Elyse ko yari arwaye agahabwa ikiruhuko cy’iminsi 5.

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!