Wednesday, January 22, 2025
spot_img

Latest Posts

Huye: Umugabo n’umugore bakekwaho kuroga mwarimu bakubiswe hafi kwicwa

Umugabo n’umugore bo mu Karere ka Huye, bakubiswe n’abaturanyi bashaka kubica babaziza amarozi, batabarwa n’inzego z’umutekano.

Ibi byabaye ku gicamunsi cyo ku wa 27 Nzeri 2024, bibera aho bakunze kwita i Sahera mu Murenge wa Mukura mu Karere ka Huye.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, SP Emmanuel Habiyaremye, yavuze ko abakubiswe hafi kwicwa ari uwitwa Bimenyimana w’imyaka 67 y’amavuko n’umugore we Nyirahabimana Annociata w’imyaka 66 y’amavuko.

Abo bombi bakubiswe bakekwaho kuroga umwarimukazi witwaga Yankurije Marie Josée bari baturanye, witabye Imana mu gihe cya saa mbili z’ijoro ryo ku wa 26 Nzeri 2024.

SP Emmanuel Habiyaremye mu butumwa yohereje kuri telefone yagize ati: “Umugore witwa Yankurije Marie Josée w’imyaka 38 y’amavuko wari umwarimu ku ishuri ribanza ryitwa Ingenzi, ubwo yari ageze mu rugo avuye ku kazi yafashwe n’uburwayi ajyanwa ku bitaro bya CHUB, agezeyo ahita yitaba Imana. Abo mu muryango bakeka ko yazize uburozi.”

Mu masaha y’umugoroba wo ku wa 27 Nzeri 2024, abaturanyi ba nyakwigendera bateye urugo rwa bariya bakekwaho kuroga, barabakubita barabakomeretsa bikabije ndetse banabicira ihene ebyiri.

Polisi yaratabaye ihosha ako kavuyo irokora abashoboraga kwicwa ndetse n’abandi nashoboraga gukomerekeramo.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo yasoje ubutumwa agira ati: “Hafashwe umwe mu bakekwa guteza ako kavuyo mu gihe hagishakishwa abandi bagize uruhare muri ako kavuyo. Iperereza rirakomeje.”

Amarozi avugwa ngo yagaragaye mu nzoka

Bamwe mu batuye muri kariya gace babwiye itangazamakuru ko Mwarimukazi Yankurije yinjiye mu rugo akikanga inzoka yari mu muryango, akayirenga, yagera mu nzu agahita aremba, bamujyana kwa muganga agahita yitaba Imana.

Bamwe bavuga ko iyo nzoka abantu bagerageje kuyica ntipfe, bugacya ikirirwa aho, ngo umupfumu wahaje bwakeye ni we wayishe ayitwitse, anavuga ko nyakwigendera yayiterejwe n’abaturanyi be ari bo Bimenyimana n’umugore we  Nyirahabimana.

Abaturanyi barimo na bene wabo wa nyakwigendera nibwo bagiye mu rugo rw’abo bitaga abarozi, bamena ibirahure by’inzu nabo barabakubita.

Hari abandi bavuga ko uriya musaza n’umugore we atari ubwa mbere bakekwaho kuroga abo mu rugo kwa Yankurije, kuko ngo hari n’umwana mutoya wabo wapfuye n’ubundi bigakekwa ko ari bo bamuroze.

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!