Saturday, September 28, 2024
spot_img

Latest Posts

Gatsibo: Umukobwa akurikiranyweho kwica umubyeyi we akamutaba mu nzu

Mu Karere ka Gatsibo haravugwa inkuru y’umukobwa witwa Scovia ukekwaho kwica umubyeyi we umubyara witwa Nyirabagande Xavelina wari mu kigero cy’imyaka 65 y’amavuko. Bivugwa ko yaba yarakoze aya mahano kugira ngo yigarurire imitungo yari asanzwe atuyemo.

Aya mahano yamenyekanye mu gitondo cyo ku wa Gatanu taliki 27 Nzeri 2024, yabereye mu Murenge wa Ngarama, Akagari ka Kigasha ho mu Mudugudu wa Byimana.

Abaturanyi b’uyu muryango babwiye itangazamakuru ko mu ntangiriro z’uyu mwaka uyu mukobwa yaje iwabo ashaka kugurisha imitungo y’umuryango ariko nyina aramwangira, asubira aho yabaga ahigira kuzica umubyeyi we.

Muri uyu mwaka muri Mata ngo yaje kugaruka yica umubyeyi we amutaba mu nzu. Icyo gihe we n’umugabo we babana muri urwo rugo, uwo mukobwa akajya abeshya abantu ko umubyeyi we yagiye gusura abantu muri Uganda.

Nyuma yaje kwimukira mu Murenge wa Rwimbogo wo mu Karere ka Gatsibo, iyo nzu ayisigamo abapangayi, ariko aza kongera kugaruka muri urwo rugo abwira abantu ko nyina yapfiriye muri Uganda arangije ashaka kugurisha imitungo abavandimwe be baramwangira.

Umwe mu bapangayi baba muri iyo nzu yavuze ko, kuri uyu wa Gatanu taliki 27 Nzeri mu gihe cya saa yine za mu gitondo yinjiye mu cyumba kimwe cy’iyo nzu yakandagira agahita atebera, agahita ahuruza abaturanyi bacukura bagasanga hatabyemo Nyirabagande Xavelina azingazingiye mu nzitiramibu.

Umwe mu baturage bari aho ibyo biba, bakimara kumenya ibyabaye avuga ko batunguwe no kumenya ibyabaye, yagize ati: “Gusa birababaje cyane ntibyari bikwiye ko umwana yakwica umubyeyi we.”

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard, yahamije iby’aya makuru, avuga ko iperereza ryatangiye kugira ngo hamenyekane ibyihishe inyuma y’uru rupfu.

Meya Gasana yagize ati: “Yego byabaye ariko ndatekereza ko andi makuru yisumbuye yatangwa n’inzego zirimo kubikurikirana.”

Meya Gasana akomeza agira ati: “Nta muntu n’umwe ukwiye kwihanira. Iyo abantu bafitanye ibibazo hari uburyo bwashyizweho bwemewe bwabafasha kuko nta muntu n’umwe uri hejuru y’itegeko kugeza aho avutsa ubuzima mugenzi we.”

Amakuru avuga ko umurambo wa nyakwigendera wajyanywe gutunganywa, kugira ngo kuri uyu wa Gatandatu taliki 28 Nzeri 2024, ushyingurwe mu cyubahiro.

Mu gihe iperereza rigikomeje umukobwa ukekwaho kwica umubyeyi we yahise ashyikirizwa Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB).

Nyakwigendera yari afite abana bane bose batabanaga na we.

Src: Igicumbinews

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

error: Content is protected !!