Sunday, November 24, 2024
spot_img

Latest Posts

Seychelles : Perezida avuga ko ahangayikishijwe n’amafaranga menshi akomeje gushorwa mu gisirikare

Perezida wa Seychelles, Wavel Ramkalawan, yagaragaje ko ahangayikishijwe n’amafaranga menshi akomeje gushorwa mu gisirikare hirya no hino ku isi, avuga ko bino bigaragaza ko ibihugu byinshi bishyize imbere intambara.

Ibi yabivugiye imbere y’inteko rusange y’umuryango w’abibumbye i New York, muri leta zunze ubumwe za amerika kuri uyu wa gatatu tariki 25 nzeri 2024, Perezida Wavel, avuga ko hashize imyaka 10 amafaranga ashorwa mu gisirikare agenda yiyongera, kandi ibyo nanone intwaro zangiza byiyongera.

Yagize ati:” Amafaranga ashorwa mu gisirikare ku rwego rw’isi yariyongereye ku nshuro ya 10 yikurikiranya, agera kuri miliyari 2500 z’amadolari mu 2023. Ibi byatumye habaho kuzamuka kw’amafaranga ateganyijwe, miliyari amagana z’amadolari yibyatakaye n’ibyangiritse, ibi n’ibintu bidakwiye.

Perezida wa Seychelles, Wavel Ramkalawan, yagaragaje ko gushyira imbaraga nyinshi mu gisirikare kurusha izindi nzego bidakwiye, kuko hari ibindi bikwiye kwitabwaho kurusha igisirikare birimo guhangana n’ihindagurika ry’ikirere bityo abahinzi bakaba bahinga bakeza.

Perezida Wavel Ramkalawan, yagaragaje ko, isi idashobora kugera ku ntego zirambye mu gihe hari ibihugu bisigaye inyuma, asaba ibindi bihugu gutahiriza umugozi umwe kugirango bishobore gutsinda ikibibangamiye.

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU