Saturday, September 28, 2024
spot_img

Latest Posts

Liban : Israel yaraye yohereza ibisasu karundura mu majyepfo ya Liban

Nyuma yuko hari ibitero Israel igabye mu majyepfo ya Liban, kuva ku wa mbere bikagwamo abarenga 550, kuri uyu wa gatatu tariki ya 25 nzeri haramutse havugwa ibindi bisasu karundura Israel yaraye yohereza mu majyepfo y’igihugu cya Liban.

 

Imirwano itoroshye ikomeje kuba hagati ya Israel na Liban, ukaba uyu ari umunsi wa gatatu ugiye kwirenga Israel irasa ibisasu mu majyepfo y’igihugu cya Liban.

Ibiro ntaramakuru bya NNA byo muri Liban byatangaje ko iminsi itatu yirenze ingabo za Israel zirasa ibisasu mu majyepfo y’igihugu cya Liban.

Ni nyuma y’umunsi umwe (1), minisitiri w’intebe wa Israel, Benjamin Netanyahou, atangaje ko ibitero by’indege ku mutwe wa Hezbollah bizakomeza.

Abaturage bo muri Liban mu gice cy’amajyepfo bakabakaba hafi igice cya miliyoni bamaze guhunga ngo barebe ko babona ubuhungiro mu majyaruguru ya Liban.

Ku wa mbere gusa tariki ya 23 nzeri 2024, honyine habarurwa nibura abantu 558 bapfuye, abandi barenga 1,500 barakomereka, bikaba ariwo mubare munini w’abantu bapfuye umunsi umwe kuva hatangira intambara hagati ya Israel n’umutwe wa Hezbollah. Uyu ni nawo mubare munini w’abantu bapfuye ku munsi kuva intambara y’abenegihugu itangiye.

Ubuyobozi bwa slovène bw’akanama gashinzwe umutekano ku isi muri LONI bwatangaje ko haterana inama byihutirwa nyuma ya saa sita kuri uyu wa gatatu tariki 25 nzeri, i New York.

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

error: Content is protected !!