Home AMAKURU Libani: Abasaga 270 bamaze kugwa mu bitero bya Israel
AMAKURU

Libani: Abasaga 270 bamaze kugwa mu bitero bya Israel

 

Nk’uko tubikesha minisiteri y’ubuzima muri Liban yavuze ko abarenga 200 baguye mu bitero indege z’intambara za israel zagabye muri icyo gihugu. 

Kuri uyu wa mbere tariki 23 Nzeri 2024, ingabo za Israel ziravuga ko ziri kugaba ibitero muri Liban kukicaro cy’umutwe wa Hezbollah.

Israel ivuga ko mu ijoro ryo kuwa gatandatu rishyira ku cyumweru Hezbollah yarashe ibisasu muri Israel bityo bikagera hafi y’umujyi wa Haifa ahagana ku nyanja.

Igisirikare cya Israel cyavuze ko kigomba kwihorera vuba na bwangu.

Israel yemeza ko ibyo bitero iri kubigaba ku birindiro by’umutwe wa Herbollah ariko leta ya Liban ikavugako Israel iri kubigaba mu baturage.

Minisiteri y’ubuzima muri Liban, yagaragaje ko abantu 270 bamaze gupfa hanyuma abarenga 1000 bagakomereka.

Amahanga arasaba Israel guhagarika ibitero ariko leta ya Israel yo ivuga ko itabihagarika mu rwego rwo kurengera ubusugire bwayo.

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga Israel Katz, arasaba abaturage kwitandukanya na Hezbollah niba bakeneye kubaho nk’uko yabitangaje yandika kuri X, agira ati”Umuturage wese utuye hafi y’intwaro za Hezbollah agomba kuhava ku bw’umutekano we. ”

Israel ikomeje kwagura intambara mu bihugu birimo Iran na Liban ahagana mu burasirazuba bwo hagati.

Israel irashinja ibyo bihugu gufasha abarwanyi ba Hamas na Hezbollah ibyo bihugu nabyo bigashinja Israel kuvogera no kwica abaturage babo.

Inezaye Ange Adeline /UMURUNGA.com 

Loading

Written by
UMURUNGA.com

Umurunga.com is the online digital newspaper which spreads instants and durable information.

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

AMAKURU

Gutebya uhakana cyangwa upfobya Jenoside yakorewe Abatutsi ni icyaha – Dr. Murangira B. Thierry

Dr. Murangira B. Thierry, uvugira Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, yagaragaje ko nta...

AMAKURU

Kinshasa: Abantu babarirwa mu bihumbi n’imodoka baheze ku kiraro cya N’djili

Kuva Ejo ku wa Gatandatu taliki 05 Mata 2025, abantu babarirwa mu...

AMAKURU

Ingabo za FARDC ziri kwifotoreza mu Mujyi wa Walikale zaburiwe na M23

Ihuriro Alliance Fleuve Congo, AFC, ryaburiye ingabo za Leta ya Congo, FARDC...

AMAKURU

Guverinoma y’u Rwanda itanze umucyo ku rupfu rw’Umuvugizi wayo, Alain Muku n’icyo yazize

Guverinoma y’u Rwanda yemeje ko uwari Umuvugizi wayo Wungirije, Alain Mukuralinda yitabye...

Don`t copy text!