Thursday, November 21, 2024
spot_img

Latest Posts

Gatsibo-Muhura: Ikigo cy’amashuri abanza cya Rumuri kibwe babiri batabwa muri yombi

Mu Karere ka Gatsibo ku ishuri ribanza rya EP Rumuli hibwe ibiryo by’abanyeshuri, kugeza ubu inzego z’umutekano zataye muri yombi babiri bakekwaho kugira uruhare muri icyo gikorwa cy’ubujura, mu gihe iperereza rigikomeje.

Abatawe muri yombi ni uwitwa Mpabuka Emmanuel wari umuzamu akaba n’umutetsi kuri iki kigo, hamwe na mugenzi we witwa Maniragaba Samuel w’imyaka 21 y’amavuko watekeraga abanyeshuri.

Umurunga wamenye amakuru ko abataramenyekana mu ijoro ryo ku Cyumweru taliki 22 Nzeri 2024, bishe igikondo cy’ububiko bw’ibiryo by’abanyeshuri bwo kuri iki kigo cya EP Rumuli, biba ibiro 262 (kg) by’ibishyimbo, litiro 62 (l) z’amavuta n’umunzani w’isaha upima ibiro 200 (kg).

Amakuru y’uko ibyo biryo by’abanyeshuri byibwe, yamenyekanye mu gitondo cyo ku wa Mbere taliki 23 Nzeri 2024, ubwo abatetsi bari bagiye mu bubiko gufata ibiryo byo gutekera abanyeshuri.

Icyo gihe bahise bamenyesha ubuyobozi bw’Ikigo ko babibye, abayobozi b’ikigo bahita babimenyesha inzego zishinzwe umutekano.

Inzego z’umutekano zihageze muri icyo gitondo cyo ku wa Mbere taliki 23 Nzeri, zataye muri yombi uwari umuzamu witwa Mpabuka kugira ngo akorerweho iperereza, bucyeye kuri uyu wa Kabiri taliki 24 Nzeri n’umutetsi bafatanyaga witwa Maniragaba atabwa muri yombi kugira ngo bombi bakorweho iperereza.

Umuyobozi wa EP Rumuli, Ishimwe Emmanuel, yemeza koko bibwe, akavuga ko babimenye ku wa Mbere aho avugako bibwe umunzani, ibishyimbo n’amavuta akavuga ko nta bindi byibwe mu kigo ayobora.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muhura, Nayigizente Gilbert, yemeza iby’aya makuru yavuze ko “ubujura bwabaye muri iki kigo cya EP Rumuli, avuga ko hibwe amavuta n’ibishyimbo nta bindi byahibwe.”

Gitifu kandi yasabye abayobozi b’ibigo by’amashuri gukaza umutekano cyane cyane abazamu bareba niba bahari bari mukazi, bakirinda guhuza inshingano z’umuzamu, agakora ako kazi gusa kuko ntabwo yavanga imirimo, avuga ko ari nayo mpamvu mu bakekwa harimo uwo wahuzaga iyo mirimo yombi guteka n’ubuzamu.

Bivugwa ko mu gihe abari abatetsi kuri iki kigo cya EP Rumuli batawe muri yombi kugira ngo bakorweho iperereza, hashatswe abandi bahawe ikiraka kugira ngo babe batekera abanyeshuri.

Ikigo cya EP Rumuli giherereye mu Karere ka Gatsibo mu Murenge wa Muhura mu Kagari ka Rumuli hagati yo mu mu Mudugudu wa Kigarama n’uwa Kabeza.

Babiri nibo bamaze gutabwa muri yombi

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU