Wednesday, December 25, 2024
spot_img

Latest Posts

Umuganga aravugwaho kubaga umuntu arebera kuri YouTube, nyuma bikamuviramo urupfu

Umuganga wo mu gihugu cy’u Buhinde arashinjwa kuba nyirabayazana w’irupfu rw’umwana w’umuhungu wari ufite imyaka 15 y’amavuko, nyuma yo kumubaga avuga ko agiye kumukuramo utubuye two mu gasabo k’indurwe kandi ntacyo abiziho, akabikora arebeye ku mashusho yo kuri YouTube.

Umuganga ukekwaho kugira uruhare mu rupfu rw’uyu mwana yitwa Ajit Kumar Puri, akaba ari umuganga ku Bitaro bya Ganpati Hospital biherereye mu gace ka Saran, muri Leta ya Bihar mu Buhindi.

Umuryango wa nyakwigendera utangaza ko wamuzanye kuri ibyo bitaro mu Cyumweru gishize, afite ikibazo cyo kuruka inshuro nyinshi. Akigera muri ibyo bitaro ngo yaravuye ndetse atangira koroherwa, ariko Dr Puri yemeza ko agomba kumubaga akamukuramo utubuye two mu gasabo k’indurwe kuko yavugaga ko ari two twari twamuteye icyo kibazo cyo kuruka.

Bivugwa ko yahise atangira kubaga uyu mwana abiherewe uburenganzira n’uyu muryango. Ariko ngo nyuma yo kumubaga yahise atangira kuremba cyane.

Dr Puri nyuma yo kubona ko biri kugenda birushaho kuba bibi, ngo yahise afata icyemezo cyo kumujyana ku bindi bitaro, ariko uwo mwana apfira mu nzira ataragera kuri byo bitaro yari ajyanyweho.

Dr Puri ngo akimara kubona ibibaye, yahise ahunga asiga umurambo w’uwo mwana kuri za esikariye (escaliers) z’Ibitaro bya Patna hospital.

Umuryango w’uwo mwana uvuga ko n’ubwo ibyago byo gupfusha umuntu aguye mu maboko y’abaganga bibaho, ariko bavuga ko impamvu Dr. Ajit Kumar Puri yatumye ahunga, yabitewe n’uko yitwaye muri icyo kibazo.

Se wa nyakwigendera aganira na Televiziyo yo mu Buhinde ya NDTV, yagize ati: “Twamuzanye mu bitaro, kuruka birahagarara. Ariko Dr Ajit Kumar Puri avuga ko akeneye kubagwa. Arangije amubaga arebera kuri videwo za YouTube. Icyakurikiyeho, ni uko umuhungu wanjye yapfuye.”

Mu gihe umwana yari amaze kubagwa azanzamutse gatoya, yavuze ko afite uburibwe bukabije. Umuryango we ubajije Dr Puri impamvu y’ubwo buribwe ngo ababaza niba ari abaganga ku buryo bazi ibyo kuvura.

Sekuru wa nyakwigendera aganira n’itangazamakuru yavuze ko “Umwana yari afite ububabare bukomeye, tubajije umuganga, atubaza niba twebwe turi abaganga. Bigeze ku gicamunsi , umwana ananirwa guhumeka, ubwo bahita bwamwirukankana ku bitaro bya Patna, apfira mu nzira. Basiga umurambo we kuri esikariye z’ibitaro barahunga.”

Mu gihe hagitegerejwe ibizava mu isuzuma riri gukorerwa uwo murambo, Polisi n’inzego z’ubuyobozi zo muri ako gace zagejejweho ikirego kiregwamo Dr Puri. Gusa Polisi n’umuryango wa nyakwigendera bakeka ko atari umuganga wa nyawe wabyigiye.

Mu Buhinde hakunze kugaragara ibibazo nk’ibi ugasanga umuntu akora akazi ko kubura kandi atarabyigiye, kuko nko mu ntangiriro z’uyu mwaka hari umugabo basanze akora ubuvuzi nk’umuganga mu Mujyi wa Mumbai, kandi akoresha impamyabumenyi y’umugore we. Hari n’undi mugabo wafashwe akorera mu bitaro byigenga 16 avuga ko ari umuganga kandi atarabyize.

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!