Monday, September 23, 2024
spot_img

Latest Posts

DR CONGO : Imfungwa zirenga 1,600 zarekuwe kubera uburwayi budasanzwe.

Muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, kuri iki cyumweru imfungwa zirenga 1,600 zarekuwe ziva muri gereza ya Makala ihereye mu mujyi wa Kinshasa kubera uburwayi budasanzwe.

Minisitiri w’ubutabera Constant MUTAMBA,  ni we wari ukuriye iki gikorwa, aho yumvikanye anenga ubuyobozi bwa gereza na gereza muri rusange, gufunga abantu barwaye bikomeye kandi ntibanitabweho bikwiriye.

Amwe mu mashusho yagaragaye yagaragaje ko bamwe mu barekuwe batabashaga kugenda neza kubera ibisebe bikabije bafite ku birenge ndetse n’intege nke.

Iyi gereza ya Makala niyo gereza muri DR CONGO, ifungiyemo abantu benshi. Iyi gereza yari yarubatswe igenewe gufunga abantu 1,500 gusa ubu bivugwa ko irimo abarenga 15,000, nkuko imiryango itegamiye kuri leta ibivuga.

Bamwe mu baharanira uburenganzira bwa muntu banenga uburyo muri DR CONGO, bamwe mu bahafungirwa bajya bamara igihe kinini bataraburanishwa.

Minisitiri w’ubutabera Constant MUTAMBA, yumvikanye kandi abwira abarekuwe ko nibakora akandi gakosa gato cyangwa bakitwara nabi bageze hanze bazahita bongera bagafungwa.

Iri rekurwa kandi ryizi mfungwa rije rikurikira igeragezwa ryo gutoroka gereza ryiciwemo imfungwa 129 nkuko imibare ya leta ibigaragaza.

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

error: Content is protected !!