Mu Burasirazuba bwo hagati hakomeje gututumba intambara ishobora kwibasira agace kose, nyuma y’uko Israel ikomeje guhangana n’imitwe ya Hamas na Hezbollah ikorera muri utu duce.
Mu bitero Israël ikomeje gukorera muri Rafah, ibi bitero bimaze gusenya amazu menshi, yewe mu ijoro ryakeye abantu 13 baraye baguye muri ibi bitero.
Israel irashinjwa gukomeza kubangamira ubuzima bw’ikiremwamuntu mu gace ka West Bank nk’uko abahatuye babitangaza.
Ku italiki 20 Nzeri 2024, imibiri 4 y’abanya Palestine bishwe muri ibi bitero iri mu yagejejwe mu bitaro bya Al-Ahli Arab, ibintu bikomeje kurakaza abanya Palestine n’inshuti zabo.
Agashami k’umuryango w’Abibumbye, kagejeje raporo kuri uyu muryango ko muri Gaza harimo kuba ubwicanyi ndengakamere ndetse ngo bwatangiye no gututumba ko bushobora kugera mu gace kose k’Uburasirazuba bwo hagati mu gihe hakomeje kubaho kurebana ay’ingwe.
Ku ruhande rwa Liban, naho ibintu bimeze nabi aho kuri uyu wa Gatanu, taliki 20 Nzeri 2024, mu gitero cyagabwe ba Israel kigahitana abagera kuri 14, ngo harimo na Ibrahim Aqil, wari umwe mu bayobozi bakomeye ba Hezbollah, aho uyu mutwe wahigiye kwihorera.
Nibura abagera ku 41,272 bamaze kwicirwa muri iyi mirwano, harimo abasaga ibihumbi 90 bamaze gukomereka.