Home SIPORO Harry Kane, yaciye agahigo mu ijoro ryakeye, ko kuba ariwe mwongereza wa mbere utsinze ibitego byinshi muri UEFA champions league.
SIPORO

Harry Kane, yaciye agahigo mu ijoro ryakeye, ko kuba ariwe mwongereza wa mbere utsinze ibitego byinshi muri UEFA champions league.

Umwongereza, Harry Kane, ukinira ikipe y’igihugu y’ubwongereza n’ikipe ya Bayern Munich yo mu Budage, yaraye aciye agahigo ko kuba ariwe mwongereza wa mbere (1) utsinze ibitego byinshi mu irushanwa rya UEFA champions league.

Mu ijoro ryakeye ubwo ikipe ya ,Bayern Munich, yakinaga umukino wayo wa mbere w’irishanwa rya UEFA champions league iri muri foroma (format) nshyashya, aho yari yakiriye ikipe ya Dinamo Zagreb, nibwo uyu mwongereza, Harry Kane, yaciye aka gahigo. Uyu mukino warangiye Bayern Munich itsinze ikipe ya Dinamo Zagreb ibitego 9 kub’ ibitego 2 (9-2), aho Harry Kane ubwe yatsinzemo ibitego bine(4).

Uyu mwongereza,Harry Kane, yakuyeho aka gahigo kari gasanzwe gafitwe na Wayne Rooney, umunyamateka ukomeye mu ikipe y’igihugu y’ubwongereza namwe mu makipe akomeye hano ku isi arimo na Manchester United. Wayne Rooney wari usanzwe afite kano gahigo yari yaratsinze ibitego 30 muri UEFA Champions League mu mateka ye.

Harry Kane, yavutse mu mwaka wa 1993, mu gihugu cy’ubwongereza mu mujyi wa ,Walthamstow, ubu afite imyaka 31. Harry kane yakiniye amakipe atandukanye nka Arsenal, Watford, Ridgeway Rovers Fc na Tottenham Hotspur yavuyemo mu mwaka wa 2023 yerekeza mu ikipe ya Bayern Munich arimo ubu.

Mu mateka ya Harry Kane amaze gutsinda ibitego birenga 400, mu ikipe y’igihugu ndetse n’ama club yagiye acamo, aho muri ibyo bitego harimo 53 amaze gutsinda kuva yagera muri Bayern Munich mu mikino 50.

Loading

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

SIPORO

Muri shampiyona Muhire Kevin wa Rayon Sports arabahiga – Darko Novic utoza APR FC

Darko Novic, utoza ikipe ya APR FC, yashimye cyane kapiteni wa Rayon...

SIPOROUBUKUNGU

Samuel muri “Tour du Rwanda” akomeje kuvugwa imyato

Uruganda Ingufu Gin Ltd, ruherereye mu Murenge wa Runda mu Karere ka...

SIPOROUBUREZI

Ibihanga biri mu mategeko agenga imikino mu mashuri bidindiza siporo y’igihugu

Buri rushanwa rigira amategeko arigenga kandi aba agomba gukurikizwa kugirango irushanwa rinyure...

SIPORO

Stade Amahoro ihanganiye igihembo na Stade zirimo Santiago Bernabéu ya Real Madrid

Stade Amahoro y’u Rwanda iri muri 23 zihataniye ibihembo by’ibibuga byiza ku...

Don`t copy text!