Mugitondo cyo kuri uyu wa Mbere taliki 16 Nzeri 2024, muri Kenya abapolisi benshi boherejwe ku Ishuri Ryisumbuye rya Dagoretti riherereye mu Mujyi wa Nairobi nyuma y’intambara yari hagati y’amatsinda abiri y’abanyeshuri bo kuri iki kigo.
Iyi ntambara yabaye mu masaha y’umugoroba wo ku Kucyumweru ariko biza gufata indi ntera mu masaha y’ijoro, ihinduka intambara y’amadini. Polisi yatangaje ko byibuze abanyeshuri 11 bakomeretse ubwo barwaniraga mu mukino wa Basketball bakinaga.
Aya matsinda yari mu mirwano yakoreshaga inkoni n’amabuye mu guhangana hagati yabo.
Polisi ivuga ko iyi mirwano yabaye ubwo abanyeshuri bakinaga basketball, yaturutse hagati y’abanyeshuri babiri umwe wiga mu mwaka wa Mbere undi mu wa Kane bagiranye amakimbirane.
Ikinyamakuru The Star gitangaza ko ibi byatumye habaho imirwano hagati y’abanyeshuri b’Abanyakenya n’abanyeshuri b’Abanyasudani.
Bivugwa ko iyo mirwano yakomereyemo byoroheje abanyeshuri 11 bakomotse muri Sudani, bahita bajyanwa ku ivuriro rya Garden, ndetse ngo kuri ubu bameze neza.
Polisi ivuga ko mu ijoro ryo ku Cyumweru hakomeje akaduruvayo kahindutse amakimbirane ashingiye ku idini.
Kuri uyu wa Mbere muri icyo kigo hoherejwe abapolisi benshi kugira ngo bafashe guhosha iby’uru rugomo.