Ku italiki 15 Nzeri 2024, kuri Stade Amahoro i Remera, habaga umukino ubanza uhuza APR FC yo mu Rwanda na Pyramid yo mu Misiri, amakipe yombi yanganyije 1-1, bitunguranye abafana ba Rayon sport bishimira bihambaye iki gitego, ibinyujije kuri X, ikipe ya Pyramid yagaragaje ko yashimishijwe na byo.
https://x.com/pyramidsfc/status/1835036072302248139?t=f90Qs7BftYUGhXjQgJyH7w&s=19
Bamwe mu banyarwanda ntabwo bishimiye iki gikorwa, bavuga ko n’ubwo amakipe yombi aba ahanganye mu Rwanda, mu gihe ikipe ihagarariye igihugu bagakwiye guhuza imbaraga bagashyigikirana.
Ku rundi ruhande hari abasanga ari ubukeba buba bwakomeje, cyane ko Rayon sport na APR FC zidakunda gucana uwaka cyane ko zihora zihataniye icyubahiro n’igikundiro, aho zihora mu mpaka z’urudaca bibaza umwami wa ruhago mu Rwanda.