Thursday, September 19, 2024
spot_img
HomeInternationalM23 yateguje FARDC intambara yeruye

M23 yateguje FARDC intambara yeruye

N’ubwo i Luanda hari ibiganiro bigamije gushyira mu bikorwa umushinga w’amahoro mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, M23 yatangaje ko yateguye intambara yeruye n’Ingabo za RD Congo (FARDC).

Ku wa Kane taliki 12 Nzeri 2024, umunsi wose hafi y’Umujyi wa Goma humvikanye imirwano, abaturiye ibyo bice bumvikanye bavuga ko yari imirwano ikomeye ku buryo butaherukaga.

Umutwe wa M23 watangaje ko ibisasu byarashwe n’uruhande rwa leta mu bice ugenzura, byahitanye abaturage batanu.

Iyo mirwano yabaye umunsi wose, yumvikanye mu misosi ikikije umuhanda wa Sake, Sasha na Bweramana na Minova ari na wo ukomeza ujya muri Kivu y’Amajyepfo i Bukavu.

Itangazamakuru ryo muri Congo rivuga ko kandi indi imirwano yashyamiranyije M23 na Wazalendo, yatumye abanyeshuri batiga umunsi wose.

Lawrence Kanyuka, uvugira Umutwe wa M23 mu bya politiki, yasohoye itangazo rishinja ingabo za leta kurasa mu bice bituwe b’abasivile uyu mutwe ugenzura, bigatuma hapfa abasivile abandi benshi bakava mu byabo.

Uyu muvugizi akomeza avuga ko hapfuye abasivile batanu bo mu duce bagenzura twa Bihambwe, Bufaransa na Tongo two muri Masisi.

Uruhande rwa leta ya Kinshasa ntacyo ruratangaza kuri iyi mirwano yo ku wa Kane, gusa mu minsi yashize rwagiye rushinja M23 kwica agahenge ikabatera mu birindiro byabo.

Lawrence Kanyuka we agaruka kuri ibi yagize ati: “N’ubwo hari umuhate w’abayobozi bo mu karere n’abafatanyabikorwa mpuzamahanga wo kugera ku mahoro mu Burasirazuba bwa RD Congo, ibi bikorwa bishobora kuganisha ku ntambara yeruye.”

Ni mu gihe hashize iminsi intumwa z’u Rwanda n’iza RD Congo zihurira i Luanda mu biganiro bigamije kugarura ituze mu Burasirazuba bwa Congo.

N’ubwo ibi biganiro bikorwa bisa nk’ibitaratanga umusaruro kuko nk’agahenge kabyemeranyirijwemo ntikubahirijwe. Ni mu gihe M23 ivuga ko itazubahiriza imyanzuro yafatiwe mu biganiro itagiramo ijambo.

Loading

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

AMATANGAZO

error: Content is protected !!
Don`t copy text!