Home SIPORO Nyuma yo kongera amasezerano, Mikel Arteta, hari ubutumwa yageneye abafana.
SIPORO

Nyuma yo kongera amasezerano, Mikel Arteta, hari ubutumwa yageneye abafana.

Kuri uyu wa kane, tariki, 12 nzeri, nibwo umutoza usanzwe atoza ikipe ya Arsenal yo mu gihugu cy’ubwongereza, yongereye amasezerano azamugeza muri 2027, atoza ino kipe. Nyuma yo kongera amasezerano yagize ubutumwa agenera abafana ba Arsenal, ababwira ko azabageza kuri byinshi kurusha ibyo yabagejejeho.

Mikel Arteta yavuze ko yishimiye kuba ari mu ikipe ya Arsenal, ko kandi afitanye umubano mwiza n’abantu bose muri Arsenal. Mikel yagize ati:” Ndishimye cyane! ku rugero rwo hejuru, ntegereje ibizakurikiraho, nishimiye kuba ndi hano kandi nishimiye umubano mwiza mfitanye n’abantu bose hano”

Mikel Arteta, yashimiye umuryango mugari wose wa Arsenal, abizeza gukora ibirenze ibyo yakoze.

Mikel, yagize ati: ” Gukorana n’abakinnyi ndetse n’abandi bose hano nibyiza, kandi ikindi tuba dushyigikiwe n’abafana, nshishikajwe cyane no gukora ibirenze ibyo twakoreye hamwe”.

Asoza, kandi Mikel Arteta, yabwiye abafana ba Arsenal gukomeza kugira icyizere, abizeza ko byose bishoboka bafatanyije.

Yagize ati: ” Yaba abakinnyi, abafana, abayobozi ndetse n’abandi bose hano tugomba kugira icyizere, tugategereza imyaka mike iri imbere kuko byose bishoboka mu mupira w’amaguru.

Mikel Arteta, yageze mu ikipe ya Arsenal mu 2019, atwarana nayo igikombe cya “FA CUP” mu mwaka w’imikino wa 2019 -2020, kikaba ari nacyo gikombe cya mbere yari atwaye nk’umutoza mukuru.

Mikel Arteta, yafashije kandi ikipe ya Arsenal gusoza ku mwanya 2 wa shampiyona, imyaka ibiri ikurikiranye inyuma ya Manchester City, ibi bintu byaherukaga mu myaka mirongo ine n’ibiri (42) ishize, bikaba ari nabyo bihe byiza iheruka kuva muri 2003-2004.
Kuva Mikel yafata Arsenal nibwo yongeye gusubira mu mikino ya UEFA champions league nyuma y’igihe kirekire yari imaze idaherukayo.

Nyuma y’imikino ya UEFA Nations League, Arsenal iragaruka mu kibuga icakirana na Tottenham Hotspur, mu mukino w’umunsi wa kane(4) wa shampiyona.

Loading

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

SIPORO

Muri shampiyona Muhire Kevin wa Rayon Sports arabahiga – Darko Novic utoza APR FC

Darko Novic, utoza ikipe ya APR FC, yashimye cyane kapiteni wa Rayon...

SIPOROUBUKUNGU

Samuel muri “Tour du Rwanda” akomeje kuvugwa imyato

Uruganda Ingufu Gin Ltd, ruherereye mu Murenge wa Runda mu Karere ka...

SIPOROUBUREZI

Ibihanga biri mu mategeko agenga imikino mu mashuri bidindiza siporo y’igihugu

Buri rushanwa rigira amategeko arigenga kandi aba agomba gukurikizwa kugirango irushanwa rinyure...

SIPORO

Stade Amahoro ihanganiye igihembo na Stade zirimo Santiago Bernabéu ya Real Madrid

Stade Amahoro y’u Rwanda iri muri 23 zihataniye ibihembo by’ibibuga byiza ku...

Don`t copy text!