Friday, January 24, 2025
spot_img

Latest Posts

Rwanda: Haravugwa ikibazo cy’abarimu bimwa amasomo nkana kugirango basubizwe akarere

Hirya no hino hagenda humvikana amakosa atandukanye akorwa n’abayobozi b’amashuri bamwe na bamwe bakomeje kwanduza isura y’uburezi mu Rwanda. Uyu munsi Umurunga tugiye kuvuga ku kibazo cy’abarimu bimwa amasomo (Timetable) bigisha kugirango basubizwe akarere boherezwe ahandi.

Turaza kugenda twifashisha ubuhamya bwa bamwe mu barimu bahuye n’iki kibazo by’umwihariko bakora mu Mujyi wa Kigali ariko amakuru agera ku Umurunga avuga ko hari n’uturere two hanze ya Kigali dushobora kuba tugaragaramo iki kintu hagasabwa inzego z’uburezi nka NESA na REB gukurikirana iki kibazo.

Aba barimu tutaratangaza imyirondoro yabo kubera impamvu zabo bwite icyo bahuriyeho ni ukuba barabaga basanzwe bafite amasaha yuzuye bigisha ariko bagatungurwa no kubona umwaka ukurikiyeho mu gihe cyo gutanga amasomo bo babwiwe ko nta masomo bafite yo kwigisha kandi ibyumba by’amashuri bitarigeze bigabanuka bakibaza ikibiteye bikabayobera.

Igiteye impungenge n’urujijo ni uko umuyobozi w’ishuri nyuma yo kubwira abo barimu ko nta “timetable” babona kubera abarimu benshi, arahindukira akajya muri sisiteme ya TMIS agasaba abarimu bashya bize ibisa n’ibyo babandi yimye timetable bigishaga, nyuma yo gusubizwa akarere kakabohereza ahandi nk’uko umwe muri bo yabitangarije Umurunga.

Yakomeje agira ati:” Natunguwe no kugera ku ishuri mu itangira ry’amashuri uyu mwaka mbwirwa ko nta timetable nzabona nzajya nza nkasinya gusa. Ibi binteye impungenge muri iki gihugu nta guhembwa utakoze, nibaza aho timetable yanjye yagiye kandi ibyumba by’amashuri bitarigeze bigabanuka.”

Amakuru agera ku Umurunga avuga ko hari abandi barimu bahuye n’iki kibazo bagasubizwa uturere tukabashakira ahandi hari imyanya, nyamara usanga ari kure y’imiryango yabo, cyangwa y’aho bari bamaze kugira ibikorwa bibunganira mu buzima bwa buri munsi.
Ngo ibi bikorwa n’umuyobozi w’ishuri agamije kwikiza umwarimu atiyumvamo .

Mu gihe cyo kubona abarimu basimbura bamwe bambuwe timetable biteza ingaruka yo kuba abanyeshuri babura umwarimu ubigisha, cyangwa se hakaba abarimu bahawe amasaha y’umurengera, rimwe na rimwe harimo n’amasomo batize aho usanga nk’umwarimu wize “Social Studies Education ” ari kwigisha Indimi. Ibi bikaba bimwe mu bidindiza ireme ry’uburezi mu mashuri ya Leta.

Twashatse kumenya icyo NESA na REB nk’ibigo bifite mu nshingano uburezi bavuga kuri iki kibazo,tubandikira “Direct Message” kuri X ariko kugeza ubwo twakoraga iyi nkuru bari bataradusibiza.

Urugero rwa timetable twifashishije ariko itari iya bariya barimu.

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!