Tuesday, September 17, 2024
spot_img
HomeAMAKURUUmutoza w'ikipe y'igihugu amavubi:Nzasezera ntago nzongera amasezerano, nyuma yo kubazwa niba yakongera...

Umutoza w’ikipe y’igihugu amavubi:Nzasezera ntago nzongera amasezerano, nyuma yo kubazwa niba yakongera amasezerano mu gihe ayo afite yaba arangiye.

Umutoza w’ikipe y’igihugu amavubi Frank spittler, yatangaje ko atazakomeza gutoza nyuma y’amasezerano y’umwaka afitanye n’ikipe y’igihugu amavubi azarangira mu mezi make ari imbere.

Umudage utoza ikipe y’igihugu amavubi Frank spittler, ibi yabitangaje mu kiganiro n’itangazamakuru kuri uyu wa kabiri nyuma y’umukino wahuje ikipe y’igihugu amavubi na Nigeria (super eagles) mu gushaka itike y’igikombe cya afurika kizaba umwaka utaha, aho warangiye banganyije ubusa ku busa.

Uyu mutoza Frank spittler, yagize ati” Bwa mbere nkigera aha bambajije igihe numva nshaka, mbabwira ko nifuza guhabwa umwaka umwe gusa kuko numva inkweto zanjye zirimo gusaza”.

Ibingibi Frank spittler yavuze, byatunguye abantu bose bari aho bakomeza kwibaza niba koko aya magambo uyu mutoza avuze koko azayahagaraho ntasinye andi masezerano. Yongeye kubibazwa koko niba atazongera gutoza nyuma yaya masezerano afitanye n’ikipe y’igihugu amavubi, arongera arabishimangira nanone.

Frank spittler yatangajwe n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda nk’umutoza mushya mukuru w’ikipe y’igihugu amavubi tariki 01 ugushyingo 2023. Kuva spittler yafata ikipe y’igihugu amavubi yakinnye imikino umunani (8), atsinda imikino itatu(3), anganya imikino ine (4),atsindwa umukino imwe(1).

Loading

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

AMATANGAZO

error: Content is protected !!
Don`t copy text!