Tuesday, September 17, 2024
spot_img
HomeAMAKURUNyanza: Umubyeyi aratabaza nyuma y'uko umwana we ahiriye ku ruganda rw'imigati akabura...

Nyanza: Umubyeyi aratabaza nyuma y’uko umwana we ahiriye ku ruganda rw’imigati akabura kirengera

Umubyeyi wo mu Karere ka Nyanza aratabariza umwana we w’umukobwa witwa Imanishimwe Ange w’imyaka 3 y’amavuko, bivugwa ko uwamutwitse ari umukire nta muntu ujya umukoraho.

Amakuru avuga ko uwo mwana yahiye ku wa 01 Nzeri 2024, ahira mu Murenge wa Muyira, Akagari ka Kiniga, ho Mudugudu wa Nyamiyaga, aho uwitwa Obed ufite uruganda rukora imigati amena amakara.

Uyu mwana ngo yahiye umubyeyi (mama) we yagiye guca incuro nk’uko asanzwe abigenza, gusa ababibonye bavuga ko uyu mwana yahiye bamurebera hakabura n’umwe umutabara, kugeza ubwo yahiye akaguru kamwe, akandi nako agashyira muri ayo makara ashaka kwitabara ariko bikanga.

Uyu mubyeyi witwa Uwizeyimana aganira n’itangazamakuru mu gahinda kenshi yavuze ko icyamubabaje cyane ari uko umwana we yahiye bamurebera hakabura uwamutabara, ndetse avuga ko atewe ubwoba n’ibi bintu kuko ngo nibimenyekana na we bashobora kuzamugira nk’umwana we.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza Wungirije ushinzwe Imiberehomyiza, Kayitesi Nadine, yatangaje ko ayo makuru ntayo azi, gusa ko agiye kuyakurikirana akabaza.

Uyu mwana kuri ubu arwariye mu Bitaro bya CHUB aho yageze ku wa Mbere taliki 09 Nzeri 2024 yoherejwe n’Ibitaro bya Nyanza. Kuri ubu umubyeyi w’uyu mwana aratabaza kuko ngo ntawe afite wo kumurengera.

Bwiza dukesha iyi nkuru bavuga ko bagerageje kuvugisha Obed ufite uruganda rukora imigati ngo bamubaze iby’iki kibazo, ariko ntibyabashobokera.

Loading

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

AMATANGAZO

error: Content is protected !!
Don`t copy text!