Tuesday, September 17, 2024
spot_img
HomeAMAKURUMuhanga: Nyuma yo gushyamirana n'umugore we yatoraguwe muri Nyabarongo yapfuye

Muhanga: Nyuma yo gushyamirana n’umugore we yatoraguwe muri Nyabarongo yapfuye

Umugabo witwa Hakizimana Bernard w’imyaka 39 y’amavuko wo mu Karere ka Muhanga nyuma yo gushyamirana n’umugore we yasanzwe muri Nyabarongo yapfuye bikekwa ko yiyahuye.

Nyakwigendera yari atuye mu Murenge wa Mushishiro, Akagari ka Matyazo ho mu Mudugudu wa Nyagasozi.

Abaturage babwiye itangazamakuru ko uyu mugabo yamaze gutongana n’umugore we, agahita ajya kwiroha muri Nyabarongo.

Umwe yagize ati: “Ntabwo twamenye icyo bapfuye, gusa twamenye ko batonganye.”

Ntivuguruzwa Jean Pierre, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umusigire w’Umurenge wa Mushishiro, yirinze kugira icyo uvuga kuri uru rupfu rwa nyakwigendera Hakizimana.

Yagize ati: “Mwabaza Gitifu w’Umurenge niwe ufite amakuru n’ubwo ari mu kiruhuko.”

Gitifu Niyonzima Gustave we yavuze ko amakuru ajyanye n’urupfu rwa nyakwigendera Hitimana yayahaye Ntivuguruzwa, ndetse amubwira ko aza kuvugana n’itangazamakuru riyamubaza.

Yagize ati: “Mwongere muyamubaze arabasobanurira nta kibazo.”

Bikekwa ko Hitimana yaba yariroshye muri Nyabarongo taliki 06 Nzeri 2024, atoragurwa ku wa 07 Nzeri 2024.

Src: Umuseke

Loading

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

AMATANGAZO

error: Content is protected !!
Don`t copy text!