Muri Tanzania impaka ni nyinshi ku rupfu rwa Mohamed Ali Kibao utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Leta iyobowe na Perezida Samia Suluhu Hassan.
BBC itangaza ko Mohamed Ali Kibao wari mu bunyamabanga bw’ishyaka Chadema, byatangajwe ko yaburiwe irengero ku wa Gatandatu nyuma y’uko avanywe mu modoka rusange n’abantu batamenyekanye ubwo yari aturutse i Dar es Salaam yerekeza iwabo ku ivuko mu Mujyi wa Tanga.
Nyuma y’iminsi mike yaje gusangwa mu gace ka Ununio, mu Majyaruguru ya Dar es Salaam yaramaze gupfa, ubu umurambo we uri gukorerwa isuzuma ngo hamenyekane icyamwishe.
Ishyaka Chadema Mzee Kibao yabarizwagamo ryatangaje ko abantu bitwaje intwaro bahagaritse iyo imodoka rusange igeze hafi y’ahitwa Tegeta bakoresheje imodoka bwite ebyiri, bategeka umushoferi n’abagenzi kuguma mu modoka maze bakuramo Mzee Kibao wari ugiye i Tanga.
Ibinyamakuru byo muri Tanzania bivuga ko umurambo wa Mzee Kibao waje kubonwa ku Cyumweru ufite ibimenyetso ko yakorewe iyica rubozo.
Perezida wa Tanzania Madame Samia Suluhu Hassan yasabye ko hakorwa iperereza ku rupfu rw’uyu musaza, ati: “Nategetse abashinzwe iperereza kumpa raporo irambuye kuri iki gikorwa cy’urwango, hamwe n’ibindi bisa na cyo, vuba mu gihe gito.”
Arongera ati: “Igihugu cyacu ni Demokarasi, buri muturage afite uburenganzira bwo kubaho. Leta nyoboye ntabwo yihanganira ibikorwa nk’ibi by’ubugome.”
Perezida Samia yaboneyeho no kwihanganisha umuryango wa Mzee Kibao, bene wabo, inshuti ze n’abagize ishyaka Chadema.
Iyicwa rya Mzee Kibao ryateje uburakari abantu benshi, basaba leta gufata ingamba ku bantu bashimutwa abandi bakicwa.
Ishyaka Chadema n’andi yose atavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Tanzania, yasabye leta ubusobanuro no kugira icyo ibikoraho.
