Thursday, December 26, 2024
spot_img

Latest Posts

Nyungwe: Habereye impanuka y’imodoka yari ijyanye ibikoresho byo kwa muganga i Rusizi

Ku mugoroba wo ku wa Gatanu taliki 06 Nzeri 2024, mu ishyamba rya Nyungwe, mu Kagari ka Kagano mu Murenge wa Kitabi habereye impanuka y’imodoka yari itwaye imiti i Rusizi iturutse i Kigali.

SP Kayigi Emmanuel, uvugira Polisi y’u Rwanda Ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, yatangaje ko iyi mpanuka yatewe n’uko imodoka yabuze feri.

Yagize ati: “Uwari uyitwaye yatabawe n’Ingabo z’u Rwanda zari zirinze umutekano, ndetse kuko yakomeretse yahise ijyanwa ku Bitaro bya Gihundwe kugira ngo yitabweho n’abaganga.”

Umushoferi yatabawe n’Ingabo z’u Rwanda zari zicunze umutekano

SP Kayigi akomeza avuga ko harimo gushakwa uburyo iyo modoka yakurwa aho yaguye kuko yangiritse.

Imodoka yarenze igwa inyuma y’umuhanda

Yaboneyeho kandi nokugira inama abatwara ibinyibaziga, bakajya bibuka ko umuhanda baba bawusangiye n’abandi bityo bakajya bubahiriza amategeko y’umuhanda.

SP Kayigi yanibukije abatwara ibinyibaziga ko bagomba gukorera igenzura ibinyibaziga byabo kugira ngo mu gihe bari mu muhanda bidateza impanuka abandi bantu bawukoresha.

Yavuze ko kandi bagomba kuringaniza umuvuduko bakita ku byapa bibayobora ndetse bakamenya imiterere y’umuhanda bagendamo kugira ngo birinde impanuka zituruka ku kamenyero gake ko gukoresha uwo muhanda barimo.

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!