Tuesday, December 3, 2024
spot_img

Latest Posts

Byaba bica amarenga ko APR FC Yaba igiye kwihorera, ko umukino wayo na pyramide wakaniwe?

Umukino uteganyijwe guhuza Apr FC na pyramide yo mu misiri uzaba Ku wa 14 nzeri 2024 muri stade amahoro, wakaniwe cyane kuva kubayobozi bakuru kugeza kubafana.

Nyuma yuko apr fc isezereye azam fc yo muri tanzania mu mikino nyafurika ihuza amakipe y’abaye ayambere iwayo (CAF champions League) mu ijonjora rya mbere iyitsinze ibitego 2 kuri 1 mu mikino yombi waba uwabereye muri tanzania wari warangiye ari igitego 1 cya azam fc ku busa bwa Apr fc n’uwabereye I Kigali kuri stade amahoro warangiye Apr fc itsinze azam ibitego 2 ku busa bwa azam fc iba iyisezereye utyo.

 

Nyuma yuyu mukino abafana, abayobozi ndetse n’ikipe yose muri rusange babonye ko byose bishoboka batangira kwitegura ikipe ya pyramide fc yo muri misiri yari iherutse kubasezerera mu ijonjora rya kabiri umwaka ushize muriyi mikino nanone, iyitsinze umuba w’ibitego 6 kuri 1 mu misiri nyuma yaho umukino wari wabereye I Kigali kuri Kigali pele stadium wari warangiye ari ubusa Ku busa.

Apr fc iherutse gukina imikino ibiri(2) ya gicuti yahuyemo na marine fc ndetse na mukuru victory sport aho yose yabashije kuiyitwaramo neza mu rwego rwo gukomeza kwitegura neza pyramide. Iyi mikino yombi yayikinnye idafite bamwe mu bakinnyi bayo kuko bari mu makipe yabo y’ibihugu nka Mamadou sy, Pavelh ndzila n’abandi bakinnyi bayo bakomeye bari mu ikipe y’igihugu amavubi.

Mu gihe umukino wayo ubura icyumweru ngo ukinwe imwe mu myanya yicarwamo muri stade amahoro yamaze kugurwa yose, aho nkumwe mu myanya ikomeye kandi ihenze muri stade amahoro iba mu gice kitwa Executive box uhagaze agaciro k’amafaranga 900,000 Rfw aha muriki gice gikunze kwicarwamo n’abanyacyubahiro imyanya yose yaguzwe irashira. Abashinzwe kugurisha amatike yuyu mukino bavugako amatike yuyu mukino ari kugurwa kubwinshi. Ibi nibimwe mu bigaragaza ko uyu mukino wakaniwe ku rwego rwo hejuru.

 

 

Ese umukino Apr fc yatsinzemo Azam fc 2_0 waba wari umutwe w’inkuru, inkuru ikaba igiye gusomerwa pyramide kuri stade amahoro ?Ese mu mateka ya Apr fc byaba biyihira kwihorera kuburyo ishobora kwihorera kuri pyramide? Ese ibi byose turi kubona byadutera kwizera ko Apr fc yakora amateka igasezerera umwarabu? Reka tuzabihange amaso ku wa gatandatu utaha tariki 14 nzeri 2024.

 

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU