Thursday, December 26, 2024
spot_img

Latest Posts

Pasiteri arakekwaho kwica umwana wo mu rugo rwamuhaye icumbi, akanamushyingura mu cyumba

Umupasiteri wo mu itorero rya Jesus Disciples Assembly witwa Anthony Israel yatawe muri yombi na Polisi yo muri Nigeria, akekwaho kwica umwana wo mu rugo yari yacumbikiwemo.

Pasiteri Anthony Israel yatawe muri yombi na Polisi yo mu Ishami rya Ejigbo i Lagos muri Nigeria, ashinjwa kwica umwana w’imyaka 17 y’amavuko witwa AbdulRahman Olugbade, akamushyingura mu ibanga mu cyumba.

Ibi byabereye mu gace ka Omoguwa ho muri Ejigbo, ahaherereye urusengero rwa Jesus Disciples Assembly, biba ku wa 02 Nzeri 2024.

Bivugwa ko uyu mupasiteri yabikoze nyuma yo guhabwa icumbi ry’ubuntu na nyina wa nyakwigendera witwa Temitope Olugbade.

Amakuru akomeza avuga ko ubwo nyakwigendera yicwaga, yasanzwe aho yari aryamye. Pasiteri Anthony bivugwa ko yamwicishije icyuma, amukase umuhogo, ahita atira inyundo n’igitiyo maze acukura imva mu cyumba ashyinguramo nyakwigendera.

Kugira ngo ubugizi bwa nabi bwa Pasiteri Anthony bumenyekane, byaturutse ku mbwa y’aho hafi yumvishe umunuko ikajya ihora imoka.

Uko kumoka kw’imbwa, kwatumye murumuna wa nyakwigendera agira amakenga, cyane ko yanihuzaga no kubura mukuru we, bituma agira amatsiko yo gushaka kumenya igituma imbwa imoka.

Hahise hitabwaza abaturanyi b’uwo muryango, basanze Pasiteri Anthony yaracitse gusa baje kumushakisha bamufashe bamushyikiriza inzego inzego za Polisi muri Lagos.

Abaturanyi b’uyu mwana bagaragaje agahinda akenshi, bavuga ko nyakwigendera yari umusore utuje kandi ukora cyane.

Ako gahinga bagasangiye na Mama wa nyakwigendera, wari warahaye icumbi Pasiteri Anthony kubera ibibazo by’amacumbi yari afite, agashengurwa no kuba yaraciye inyuma akamuhekura.

Abayoboke b’Ibitorero ba Pasiteri Anthony berekeje ku Ishami rya Polisi mu gace ka Ejigbo, bategereje kumenya amakuru mashya ku mushumba wabo.

CSP Vera Akpa-Ameh, uyobora agace ka Ejigbo, yategetse ko umurambo wa nyakwigendera utaburwa, ukabanza gukorerwa isuzuma.

Yategetse kandi ko Pasiteri Israel agomba kuguma gukurikiranwa, yahamwa n’icyaha akazabihanirwa, bishobora no kuzamuviramo igifungo cya burundu.

bivugwa ko nyakwigendera yari umwana witonda

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!