Monday, December 23, 2024
spot_img

Latest Posts

Umusore yishimuse atabwa muri yombi ngo ahabwe akayabo

Umusore witwa Ramadhan Shaban uzwi nka Koca,utuye mu ntara ya Kigoma,yatawe muri yombi na Polisi azira kwishimuta ngo ababyeyi bamwoherereze Amashiringi.

Uyu Ramadhan yatawe muri yombi nyuma yo gushaka abashuti be maze akababwira ko agiye guhamagara iwabo ababwire ko hari abantu bamushimuse, kandi kugirango bamurekure agomba gutanga Miliyoni 2.5.

Uyu Muyobozi wa Polisi yakomeje avuga ko uwo Ramadhan yakomeje guhamagara ababyeyi ababwira kohereza ayo mashiringi vuba, kubera ko abantu bamushimuse bashobora guhita bamwica.

Ababyeyi ba Ramadhan bahise bahamagara Polisi bayimenyesha ibyicyo kibazo,maze iperereza rihita ritangira.

Nyuma y’amasaha make Polisi yagiye kubona ibona ababyeyi buwo Ramadhan baje kuri Polisi barikumwe n’uwo muhungu wabo bavuga ko bamusanze ahantu yihishe,bityo ko yashakaga amashiringi nyamara nta muntu wigeze amushimuta.

Uwo Ramadhan yahise afungwa mu gihe iperereza rigikomeje ndetse n’abasore babiri bari bafatanyije muri icyo gikorwa bose bahise batabwa muri yombi.

Src: rubanda

 

 

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!