Thursday, January 23, 2025
spot_img

Latest Posts

Abakobwa b’impanga bagiye gusezerana n’umunyamakuru

Umusore witwa Wambaz Oleman Learat,wo muri Kenya akaba ari umunyamakuru kuri Radiyo yitwa Sidai FM, yafashe icyemezo cyo gusezerana n’abakobwa babiri b’impanga.

Uyu musore yatangarije kimwe mu binyamakuru byandikirwa muri Kenya ko nubwo abo bakobwa ari impanga kuri we ngo ntabwo agiye gushaka abantu babiri nkuko babimubwira, ahubwo ngo agiye gushaka umukobwa umwe kubera ko izo mpanga nazo ari zimwe.

Uyu munyamakuru yavuze ko yahisemo gushaka izi mpanga kubera ko zose ziramukunda kandi nazo zavuze ko mu buzima nta muntu wazitandukanya bityo ko zahisemo kuzashakwa n’umugabo umwe.

Uyu munyamakuru Oleman Learat, yavuze ko yakoze urubuga rwa WhatsApp rubahuza kuburyo icyo avuze cyangwa akoze bose bagomba kubimenya,ikindi ngo niyo ahamagaye umwe kuri telefone agomba kubahuza kugirango bose bumve icyo agiye kubabwira.

Izi Mpanga bamaranye umwaka bakundana kuko urukundo rwabo rwatangiye mu mwaka wa 2023.

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!