Thursday, November 14, 2024
spot_img

Latest Posts

Cabo Delgado: Umuntu umwe yaguye mu gico cyatezwe Ingabo z’u Rwanda

Ibyihebe byiyitirira Islam mu ijoro ryo ku wa Gatandatu byateze igico Ingabo na Polisi zo mu Rwanda zari mu irondo mu Majyaruguru ya Mozambique, mu Ntara ya Cabo Delgado mu Karere ka Mocimboa da Praia.

Kuri uyu wa Kabiri Sergio Cipriano, uyobora Akarere ka Mocimboa da Praia mu kiganiro yagiranye na televiziyo ya Mozambique (TVM), yagize ati: “Ahagana mu ma saa yine n’iminota 15 z’ijoro, irondo ry’ingabo z’u Rwanda ryaguye mu gico cyari cyatezwe n’abaterabwoba. Ibi byaje kuvamo kurasana, maze umukobwa umwe ukiri muto ahasiga ubuzima. Abo baterabwoba bahise bahunga.”

Muri icyo gico cyatezwe ingabo z’u Rwanda, umukobwa umwe w’imyaka 16 y’amavuko ni we warashwe ahita apfa, nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru cyo muri Mozambique.

Nta makuru yatangajwe ku bakomeretse ku ruhande rw’Ingabo z’u Rwanda cyangwa abo baterabwoba. Biravugwa ko abo baterabwoba bari hagati ya 7 cyangwa 8.

Uyu muyobozi w’akarere akomeza avuga ko ibintu byifashe neza, kandi ko inzego z’umutekano za Mozambique zikomeje kuba maso kugira ngo zikomeze kugenzura ibintu byose.

Yabishimangiye agira ati: “Ibintu biratuje. Abahinzi basubiye mu mirima yabo, ndetse abarobyi bagiye mu nyanja.”

Cipriano avuga ko kandi mu karere hashobora kuba habayeho ikindi gitero, gusa ntabwo ayo makuru aremezwa.

Ati: “Abantu bamwe bavuga ko bumvise amasasu, ariko nta makuru abyemeza dufite kugeza ubu.”

Arongera ati: “Abapolisi barimo kubikoraho.”

Uyu muyobozi yaboneyeho no gusaba abaturage kuba maso, bakihutira kumenyesha Ingabo z’u Rwanda n’iza Mozambique urujya n’uruza rwose bashidikanyaho.

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU