Thursday, September 19, 2024
spot_img
HomeUBUREZIRwanda: Incamake y'amakuru y'ingenzi yaranze uburezi mu cyumweru dusoje ( 26/08-01/09)

Rwanda: Incamake y’amakuru y’ingenzi yaranze uburezi mu cyumweru dusoje ( 26/08-01/09)

Mu ruhande rw’uburezi mu Rwanda havuzwe byinshi bitandukanye hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga. Umurunga tubagezaho amakuru yose yaranze uburezi mu cyumweru dusoje ariko mu buryo bw’incamake.

1. Ku wa Kabiri tariki ya 27 Kanama 2024, Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri, NESA cyatangaje amanota y’abanyeshuri bakoze ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza n’icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye.

Umwana wa mbere mu gihugu mu mashuri abanza ni umuhungu witwa IGIRANEZA Lucky Fabrice wiga kuri Pionneer School mu Karere ka Bugesera. Naho uwabaye uwa mbere mu cyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye ni umukobwa witwa TELIMBERE INEZA Alia Ange Stevine wiga kuri Lycee Notre Dame de Citaux mu Karere ka Nyarugenge.

5 ba mbere mu mashuri abanza
5 ba mbere mu cyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye

2. Ibisubizo bya byinshi byibazwa ku itangazwa ry’amanota n’ishyirwa mu myanya ku banyeshuri bakoze ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza n’icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye.

Inkuru irambuye:

https://umurunga.com/2024/08/29/nesa-byinshi-byibazwa-ku-bijyanye-nishyirwa-mu-myanya-ku-banyeshuri-bakoze-ibizamini-bya-leta-birasubijwe/

3. Rusizi: Havuzwe ikibazo cy’umwarimu uvugwaho gutera inda abanyeshuri bane ndetse RIB ikaba yariyemeje kukinjiramo.

Inkuru irambuye:

https://umurunga.com/2024/08/29/rusizi-umwarimu-uvugwaho-gutera-inda-abanyeshuri-bane-ibye-bihinduye-isura/

4. Ku wa mbere tariki ya 26 Kanama abantu bakoze ibizamini by’akazi ku myanya itandukanye mu burezi bahawe akazi. Hari bamwe bari baratsinze ibizamini ariko ntibagahabwa bitewe n’impamvu zitandukanye nk’uko REB yabitangaje, zirimo: Kuba yari asanzwe ari umwarimu ariko akaba ataramara umwaka 1 w’igihe k’igeragezwa cyangwa imyaka 3 ku bandi bakozi ba Leta; Kuba yararangije igihe k’igeragezwa ariko ayo makuru akaba atarakosowe muri ‘’IPPIS’’.

5. Minisiteri y’Uburezi ku wa Mbere tariki ya 26 Kanama yatangaje Ingengabihe y’umwaka w’amashuri 2024-2025

6. Hari umwarimu wakoze sisiteme yorohereza abarimu n’abayobozi b’amashuri akazi

Inkuru irambuye:

https://umurunga.com/2024/08/31/abarimu-nabayobozi-bamashuri-bashyiriweho-sisiteme-iborohereza-akazi/

Tubibutse ko iki cyumweru twatangiye ari icya nyuma ku kiruhuko gisoza umwaka w’amashuri wa 2023-2024, ku wa mbere tariki ya 09 Nzeri hakazatangira umwaka mushya w’amashuri 2024-2025.

Loading

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

AMATANGAZO

error: Content is protected !!
Don`t copy text!