Thursday, September 19, 2024
spot_img
HomeAMAKURUDore ibimenyetso biranga inoti nshya ya RWF 5,000 n'iya RWF 2,000 zashyizweho...

Dore ibimenyetso biranga inoti nshya ya RWF 5,000 n’iya RWF 2,000 zashyizweho n’igihe zizasohokera

Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) yashyizeho inoti nshya ya 5000 Frw n’iya 2000 Frw zifite ibimenyetso bitandukanye n’ibiri ku zari zisanzwe, itangaza ko zizakomeza gukoreshwa hamwe n’inoti zisanzweho zemewe mu Rwanda.

Iteka rya Perezida rishyiraho izi noti ryasohotse mu igazeti ya Leta yo kuri uyu wa 30 Kanama 2024, riteganya ko inoti nshya ya 5000 Frw n’iya 2000 Frw, zikoreshwa hamwe n’inoti zisanzweho, ari zo iya 500 Frw, iya 1000 Frw, iya 2000 Frw n’iya 5000 Frw, kandi zifite agaciro mu Rwanda.

Ishyirwaho ry’izi noti nshya za 5000 Frw na 2000 Frw, ribaye nyuma y’uko bisabwe na Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, bigasuzumwa n’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 23 Kanama 2024 ikanabyemeza.

Ibimenyetso biranga inoti nshya ya 5000 Frw

Inoti nshya ya 5000 Frw, ingana na mm 145 x mm 72, ishusho igaragara ku noti nshya ya 5000 Frw ni Ikirangantego cya Repubulika y’u Rwanda na “electrotype” ihagarariye inyuguti “BNR” munsi yacyo. Iyi shusho iri mu ruhande rw’iburyo bw’inoti, ibara ryiganjemo ni ibihogo bijya gusa n’ibara rya roza.

Mu bindi bimenyetso biranga iyi noti ni uko imbere hari amagambo « BANKI NKURU Y’U RWANDA » yanditswe mu ruhande rwo hejuru, « Iyi noti yemewe n’amategeko » yanditswe munsi y’amagambo « BANKI NKURU Y’U RWANDA », « AMAFARANGA IBIHUMBI BITANU » yanditswe mu ruhande rwo hasi.

Iyi noti nshya ya 5000 Frw kandi iriho igishushanyo kigaragara cy’inyubako « Kigali Convention Centre » iri mu Mujyi wa Kigali, agaciro k’inoti mu mibare itambitse muri buri nguni uretse mu ruhande rwo hejuru iburyo, igishushanyo cy’umubare « 5000 » kiri munsi y’amagambo « Iyi noti yemewe n’amategeko » kibonerana mu noti bitewe n’icyerekezo inoti ifatiwemo.

Itariki inoti yakoreweho ni « 28.06.2024 », yanditswe ahagana hasi ku ishusho ihinguranya inoti, umukono w’Umuyobozi wa Banki n’uw’umuyobozi wa Banki Wungirije bigaragara munsi y’ishusho y’inyubako « Kigali Convention Centre », inomero y’inoti iri mu ibara ry’umukara itambitse mu nguni yo hejuru iburyo, no mu nguni y’ibumoso ihagaritse.

Imbere hariho kandi ishusho y’ingagi ihinduranya amabara, bitewe n’icyerekezo inoti ifatiwemo, iri mu ruhande rw’ibumoso bw’inyubako « Kigali Convention Centre », udusapfu tubengerana dukwirakwijwe kuri buri ruhande rw’inoti tugaragara ku rumuri « Ultraviolet » mu mabara y’icyatsi n’ubururu.

Inyuma h’iyi noti ya 5000 Frw hari amagambo « NATIONAL BANK OF RWANDA » yanditswe ku ruhande rwo hejuru, «THIS NOTE IS LEGAL TENDER» yanditswe munsi y’amagambo « NATIONAL BANK OF RWANDA», «FIVE THOUSAND FRANCS » yanditswe mu ruhande rwo hasi.

Hariho kandi ishusho igaragara y’uduseke tubiri, inkangara iteretswemo agacuma iteretswe mu nzu ya Kinyarwanda yo hambere, agaciro k’inoti mu mibare itambitse mu nguni zose z’inoti, ishusho y’umubare « 5000 » ucuritse iri munsi y’amagabo « Iyi noti yemewe n’amategeko » ihinguranya inoti bitewe n’icyerekezo inoti ifatiwemo.

Hariho kandi agashumi gacikaguritse karinda inoti kanditsweho inyandiko nto zigizwe n’inyuguti « BNR » n’umubare « 5000 », kari mu ibara ry’umutuku gahindura ibara mu cyatsi kibisi bitewe n’icyerekezo inoti ifatiwemo, kari mu ruhande rw’ibumoso bw’inoti.

Ibimenyetso biranga inoti nshya ya 2000 Frw

Inoti nshya ya 2000 Frw ingana: mm142 x mm72, ishusho igaragara kuri iyo noti ni Ikirangantego cya Repubulika y’u Rwanda na electrotype ihagarariye inyuguti « BNR » munsi yacyo. Iyi shusho iri mu ruhande rw’iburyo bw’inoti, ibara ryiganjemo ni umwura ucyeye.

Imbere hayo hari amagambo « BANKI NKURU Y’U RWANDA » yanditswe mu ruhande rwo hejuru, « IYI NOTI YEMEWE N’AMATEGEKO » yanditswemunsi y’amagambo « BANKI NKURU Y’U RWANDA», « AMAFARANGA IBIHUMBI BIBIRI » yanditswe mu ruhande rwo hasi.
Ibindi bimenyetso biri kuri iyo noti ni igishushanyo kigaragara cy’imisozi y’Ikiyaga cya Kivu, agaciro k’inoti mu mibare itambitse muri buri nguni uretse mu ruhande rwo hejuru iburyo, ishusho y’umubare « 2000 » iri munsi y’amagabo « Iyi noti yemewe n’amategeko » ihinguranya inoti bitewe n’icyerekezo inoti ifatiwemo.
Itariki inoti yakoreweho « 28.06.2024 », yanditswe ahagana hasi ku ishusho ihinguranya inoti, umukono w’Umuyobozi wa Banki n’uw’Umuyobozi wa Banki Wungirije bigaragara munsi y’ishusho y’misozi y’Ikiyaga cya Kivu, inomero y’inoti mu ibara ry’umukara itambitse mu nguni yo hejuru iburyo, no muyo ibumoso ihagaritse.
Ishusho y’agaseke ihinduranya amabara, bitewe n’icyerekezo inoti ifatiwemo. Iyi shusho iri mu ruhande rw’ibumoso hejuru y’ishusho y’imisozi y’Ikiyaga cya Kivu, udusapfu tubengerana dukwirakwijwe kuri buri ruhande rw’inoti tugaragara ku rumuri ultraviolet mu mabara abiri y’icyatsi n’ubururu.
Inyuma h’iyi noti nshya ya 2000 Frw hari amagambo « NATIONAL BANK OF RWANDA » yanditswe ku ruhande rwo hejuru, « THIS NOTE IS LEGAL TENDER » yanditswe munsi y’amagambo “NATONAL BANK OF RWANDA” na « TWO THOUSAND FRANCS » yanditswe mu ruhande rwo hasi.
Kuri iyi noti kandi hariho ishusho igaragara y’intete z’ikawa zikaranze neza, agaciro k’inoti mu mibare itambitse mu nguni zose z’inoti, igishushanyo cy’umubare « 2000 » ucuritse kiri munsi y’amagabo « Iyi noti yemewe n’amategeko » gihinguranya inoti bitewe n’icyerekezo inoti ifatiwemo.
Hariho kandi agashumi gacikaguritse karinda inoti kanditseho inyandiko nto zigizwe n’inyuguti « BNR » n’umubare « 2000 », kari mu ibara ry’icyatsi gahindura ibara mu bururu bitewe n’icyerekezo inoti ifatiwemo, kari mu ruhande rw’ibumoso bw’inoti.
Banki Nkuru y’Igihugu yaherukaga gushyiraho inoti nshya za 5000 Frw na 2000 Frw mu mpera za 2014.

Loading

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

AMATANGAZO

error: Content is protected !!
Don`t copy text!