Thursday, September 19, 2024
spot_img
HomeInternationalPolisi yataye muri yombi umuvuzi gakondo ukekwaho kwica abantu

Polisi yataye muri yombi umuvuzi gakondo ukekwaho kwica abantu

Igipolisi cyo mu gihugu cya Tanzania, cyatangaje ko cyataye muri yombi umuvuzi gakondo ukurikiranyweho kwica abantu, kubahamba ari bazima ndetse no kubatwika mu muriro ndetse ko yamufatanye n’abandi batatu.

Abo bose uko ari bane bakurikiranyweho impfu z’abantu icumi, ahanini zishingiye ku bijyanye n’imihango y’ubupfumu, bivugwa ko bamwe bishwe banizwe abandi bagashyingurwa ari bazima undi umwe atwikwa mu muriro.

Imirambo itatu muri iyo yasanzwe yarashyinguwe mu rugo rw’uwo muvuzi gakondo ruherereye mu Ntara ya Singida, indi mirambo itandatu itabururwa ahitwa Chemba (Dodoma) mu gihe umwe wo watawe mu ishyamba ry’ahitwa Swangaswanga mu Mujyi wa Dodoma.

David Misime, uvugira Polisi ya Dodoma, yavuze ko mu gihe iperereza rigikomeje imirambo icyenda muri iyo icumi yabaye ishyinguwe, ashimangira ko byose byatewe n’imyizerere ijyanye n’imihango ya gipfumu.

BBC itangaza ko Komanda Misime ku wa Gatatu taliki 28 Kanama 2024, yavuze ko ubu bwicanyi bwari buyobowe n’uwo muvuzi gakondo, kubera ko nyuma y’iperereza ku rupfu rw’abantu batatu bishwe ndetse bagashyingurwa mu rugo rwe, yeretse Polisi ahandi yashyinguye indi mirambo itandatu nyuma yo kwica ba nyirayo.

Bivugwa ko mu mirambo itandatu yasanzwe mu Mujyi wa Dodoma, ibiri muri yo ari iy’abana bishwe bagashyingurwa mu kiraro cy’amatungo, aho abo bana bishwe hagati y’ukwezi kwa Werurwe na Kamena 2023, muri abo bana ngo harimo n’umwana w’uwo muvuzi gakondo.

Polisi ivuga ko ikomeje iperereza kugira ngo hamenyekane uruhare rw’abo bantu batatu bandi bafatanywe n’uwo muvuzi gakondo, ndetse no kumenya niba hari abandi baba bari inyuma y’ibyo bikorwa by’ubwicanyi.

Loading

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

AMATANGAZO

error: Content is protected !!
Don`t copy text!