Thursday, September 19, 2024
spot_img
HomeUBUREZINESA:Ubutumwa bugenewe abanyeshuri bahawe amashami atajyanye n'amasomo batsinze

NESA:Ubutumwa bugenewe abanyeshuri bahawe amashami atajyanye n’amasomo batsinze

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri NESA cyatangaje ko kigiye gufasha abanyeshuri bahawe amashami atajyanye n’amasomo batsinze.

Mu butumwa iki kigo cyanyujije ku rukuta rwa X cyavuze ko abanyeshuri bifuza guhindurirwa, bakajya biga bataha mu mashuri ya Leta cyangwa afashwa na Leta abegereye, begera abakozi ba NESARwanda baba bari kuri buri karere nyuma y’umunsi umwe amanota y’ibizami atangajwe.

NESA yakomeje ivuga nta myanya iboneka mu mashuri y’abiga bacumbikirwa kuko yuzura kw’ikubitiro.

NESA ivuga ko gushyira abanyeshuri mu bigo ndetse n’amashami atandukanye bikurikiza uko abanyeshuri batsinze mu bizami bya Leta. Kubera ko amashuri n’amashami abenshi baba bifuza bidafite imyanya ikwira abatsinze bose, hari aboherezwa aho batahisemo.

Iki kigo cyongeyeho ko abanyeshuri bagaragaweho guhabwa amashami atajyanye n’ibyo batsinze, bahawe ubutumwa muri system ireberwamo amanota ko ibyo bahawe kwiga ndetse n’amashuri bahawe kwigamo ari iby’agateganyo bikaba birimo kunozwa ku rwego rw’akarere kugira ngo abanyeshuri barebwa n’ubu butumwa boroherezwe kwiga ibibasha kuboneka mu mashuri abegereye nk’uko bisanzwe bigenda.

Loading

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

AMATANGAZO

error: Content is protected !!
Don`t copy text!