Mu ruhande rw’uburezi mu Rwanda havuzwe byinshi bitandukanye hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga. Umurunga tubagezaho amakuru yose yaranze uburezi mu cyumweru dusoje ariko mu buryo bw’incamake.
1. Iki cyumweru dusoje gisize Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri, NESA gitangaje ko umwaka amashuri abanza n’ayisumbuye 2024-2025 uzatangira tariki ya 09 Nzeri 2024.
2. Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri kandi mu cyumweru dusoje cyatangaje ko amanota y’ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza n’icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye 2023-2024 azatangazwa kuri uyu wa Kabiri tariki ya 27/08/2024 saa tanu z’amanywa.
3. Ku italiki ya 18 Kanama 2024, Abanyarwanda batuye Arusha na Moshi muri Tanzania bizihije umuganura baniyemeza gushyigikira gahunda yo kugaburira abana ku ishuri. Ku ikubitiro, biyemeje gutanga 5,200,000Rwf muri gahunda yiswe “DusangireLunch.”
4. Perezida Kagame yakiriye itsinda ry’abanyeshuri b’Abanyarwanda bitabiriye amarushanwa y’imibare azwi nka Pan African Mathematics Olympiad (PAMO) na International Mathematical Olympiad (IMO), haba uyu mwaka no mu myaka yabanje.
Uyu mwaka, u Rwanda rwatsindiye umudali wa mbere wa Zahabu muri PAMO 2024. Uyu mu mudali wa Zahabu watsindiwe na Denys Prince Tuyisenge, umwe mu banyeshuri batandatu bitabiriye iri rushanwa.
Perezida Kagame yashimiye n’abana bitabiriye amarushanwa ariko batabashije gutwara imidali, abasaba gukomeza gukoresha ubwo bumenyi na nyuma y’amarushanwa.
Ati “Imidali ni myiza ariko ntabwo ariho ugarukira gusa. Niba ubona uburezi , ukabona umwanya ukiga uzagera ku rwego aho uzabona ibihembo mu bundi buryo.”
5. Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 24 Kanama 2024, Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Uburezi bw’Ibanze mu Rwanda, REB ku bufatanye n’umushinga ugamije gushyira ingufu mu Mibare na Siyansi byo mu mashuri abanza ( Rwanda PRISM), bayoboye amahugurwa y’umwitozo koranabuhanga ku bayobozi b’amashuri bungirije bashinzwe amasomo, abashinzwe ikoranabuhanga, n’abigisha Imibare na Siyansi n’Ikoranabuhanga.
UWISHEMA Aime Vedaste, ushinzwe Ikoranabuhanga muri TTC GACUBA yagize ati: Abarimu bakoresha imbuga nka Kahoot kugirango bitume abanyeshuri baba maso mu masomo yabo.
Mu mwanya w’Umuyobozi mukuru wa REB, KATO Erisa yagize ati:” Umushinga wa PRISM wabaye igisubizo cya bimwe mu bibazo twahuraga nabyo mu mashuri nderabarezi (TTCs)
6. Iki cyumweru kandi gisize hamenyekanye ko umubare munini w’abarimu bahawe ” Scholarship” na REB uyu mwaka uri mu Karere ka Gatsibo naho ahaturutse abakeya akaba ari mu Karere ka Ruhango
Inkuru irambuye: https://umurunga.com/2024/08/24/uko-uturere-dukurikirana-mu-kugira-abarimu-benshi-bahawe-scholarship-na-reb-uyu-mwaka/
7. Iki cyumweru dusoje ndetse gisize abarimu bamwe na bamwe b’Igifaransa bakiriye ubutumire bwo kwitabira isuzumabushobozi bafite muri uru rurimi aho ritangira kuri uyu wa Mbere tariki ya 26 Kanama rikazarangira tariki ya 30 Kanama 2024.
8. Iki cyumweru kandi gisize Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri, NESA gitangaje uburyo bwo kujurira ku banyeshuri bakoze ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza n’icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye n’uburyo bazashyirwa mu myanya.
Inkuru irambuye: https://umurunga.com/2024/08/26/uburyo-bwo-kujurira-ku-banyeshuri-bakoze-ibizamini-bya-leta-no-kubashyira-mu-myanya/
Umurunga.com