Friday, January 24, 2025
spot_img

Latest Posts

Rwanda: Abarimu bigisha isomo ry’Igifaransa mu mashuri abanza n’ayisumbuye bagiye gusuzumwa ubushobozi bafite muri uru rurimi

Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Uburezi bw’Ibanze mu Rwanda, REB cyateguye isuzumabushobozi ku barimu bigisha ururimi ry’Igifaransa mu mashuri abanza n’ayisumbuye.

Iri suzumabushobozi ku rwego bariho rw’ubushobozi bafite mu rurimi rw’Igifaransa riteganyijwe gutangira tariki ya 26 Kanama 2024 rikazarangira tariki ya 30 Kanama 2024.

Mu rwego rwo kugirango umwarimu azakore isuzuma neza arasabwa kugenda yitwaje igikoresho bashyira mu matwi kimufasha kumva neza kizwi nka “Ecouteur/ Headset”.

Mu rwego rwo kugirango iri suzuma rizarusheho kugenda neza, REB yasabye uturere mu ibaruwa No 3245/REB/05/2024 yo ku wa 22 Kanama 2024 yandikiye abayobozi b’uturere ibasaba gutumira umwarimu umwe watsinze isuzuma ryakozwe mu kwezi kwa Gatanu 2024, kugirango agenzure bagenzi be.

REB ivuga ko ibizakoreshwa byose muri iki gikorwa bizishingirwa na Minisiteri y’Uburezi.

Biteganyijwe ko abarimu basaga ibihumbi 2000 aribo bazakora iri suzumabushobozi hirya no hino mu gihugu.

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!