Home UBUREZI NESA yaganiye n’abantu nyuma yo gutangaza itariki y’itangira ry’amashuri. Menya ibijyanye n’ibigenewe abakosozi, n’igihe amanota azatangarizwa.
UBUREZI

NESA yaganiye n’abantu nyuma yo gutangaza itariki y’itangira ry’amashuri. Menya ibijyanye n’ibigenewe abakosozi, n’igihe amanota azatangarizwa.

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 20 Kanama 2024 Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri, NESA cyatangaje ko umwaka w’amashuri wa 2024-2025 uzatangira tariki ya 09 Nzeri 2024.

Ku rukuta rwa X NESA ikimara kubitangaza benshi bagize icyo babivugaho, babaza ibibazo NESA nayo ikabasubiza.

Umurunga wabateguriye ikiganiro NESA yagiranye n’abayikurikira ku rukuta rwa X

NZABANITA Protogene: Nonese mwari mwatubwiye kuwa 23/09 mutabitekerejeho?
Njyewe nk’umubyeyi nari narakoze plans zo kuwa 23/09.
Ibintu rero by’akajagari namwe muzabigabanye!

NESA: Uraho neza Protogene. Ibyatangajwe kuri iyi tariki muvuze ntabwo ari NESA yabitangaje. Byari ibihuha. Murakoze.”

MAKOMA Bigman: Itangazwa ry’amanota turaritegereje.

NESA: Hello Bigman. Ni vuba cyane.

Mayuru Mazi: Twakoze amajoro kugirango amanota aboneke abakosozi muzasohore amanota mwatwishuye.

NESA: Uraho mayuru cg mazi. Turi gukora uko dushoboye ngo agahimbazamusyi kagenewe abarimu bakosoye ibizamini bya Leta bagahabwe vuba bishoboka. Murakoze.

Natukunda: NESA mu kazi kose congratulations, uyumwaka wo no comment.

NESA: Urakoze gushima.

SINDIKUBWABO Gaspard: Muraho neza
NESA na REB! Ese abanyeshuri ba S1 na S4 nabo bazatangira? Amanota azaba yabonetse?

NESA: Bwana Gaspard, urakoze ku kibazo ubajije. Yego. Abanyeshuri bajya kwiga mu wa mwaka wa mbere n’ uwa kane mu mashuri yisumbuye nabo bazatangira ku itariki ya 09 Nzeri, 2024.

Silas HITIYISE: Murakoze cyane!
Byaba byiza mukatumenyesha igihe amanota azatangarizwa bivuguruza ibyari byaratanzwe.

NESA: Hello Silas. Ni vuba cyane! Murakoze.

NIYIBIZI Jean de Dieu: Twakwitegura ko amanota azasohoka nko kuwa 5 ngo tube twitegura?

NESA: Uraho Jean De Dieu. Oya si ku wa gatanu. Ni ku munsi tuzatangaza vuba aha bishoboka.

Loading

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

UBUREZI

NESA iciye impaka ku itangazo ryayitiriwe

Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA) cyanyomoje amakuru yacyitirirwaga, avuga ko...

UBUREZI

NESA: Abanyeshuri biga bacumbikirwa bashyireweho gahunda yo gutaha

Ikigo cy’igihugu gishinzwe ibizamini n’ubugenzuzi bw’ibigo by’amashuri, NESA, cyatangaje gahunda y’uko abanyeshuri...

UBUREZI

Nyanza: Akarere kahannye Diregiteri ukekwaho kubura ibiryo by’abanyeshuri

Mu Karere ka Nyanza mu Murenge wa Kibirizi haravugwa inkuru y’Umuyobozi w’Ishuri...

SIPOROUBUREZI

Ibihanga biri mu mategeko agenga imikino mu mashuri bidindiza siporo y’igihugu

Buri rushanwa rigira amategeko arigenga kandi aba agomba gukurikizwa kugirango irushanwa rinyure...

Don`t copy text!