Friday, September 20, 2024
spot_img
HomeInternationalImirwano y'ejo hashize yasize M23 yigaruriye Umujyi wa Kikuvo

Imirwano y’ejo hashize yasize M23 yigaruriye Umujyi wa Kikuvo

Ejo hashize ku wa Kabiri taliki 20 Kanama 2024, umutwe wa M23 wigaruriye Umujyi muto wa Kikuvo uherereye mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru muri Teritwari ya Lubero.

Umujyi wa Kikuvo uherereye nko mu birometero 30 uvuye mu Burasirazuba bw’Umujyi wa Kanyabayonga.

Uyu mujyi M23 yawigaruriye nyuma y’imirwano yayihuje na Wazalendo ifatanyije n’Ingabo za FARDC, iyi ntambara yatangiye mu masaha y’igitondo.

Bivugwa ko M23 yigaruriye uyu mujyi nyuma y’uko Aba-Wazalendo bagabye igitero ku birindiro byabo biherereye muri Teritwari ya Lubero mu gace ka Kirumba.

Iyi mirwano yo ku wa Kabiri taliki 20 Kanama yabaye nyuma y’iminsi 16 y’agahenge kemerejwe mu nama yahurije i Luanda ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga b’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi yabaye ku wa 30 Nyakanga 2024.

Icyakora M23 yavuze ko itakubahiriza imyanzuro yafatiwe muri iyo nama bijyanye no kuba itarayitabiriye.

Loading

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

AMATANGAZO

error: Content is protected !!
Don`t copy text!