Friday, September 20, 2024
spot_img
HomeAMAKURUPastor Blaise yakebuye Abahakana ko Imana itabaho

Pastor Blaise yakebuye Abahakana ko Imana itabaho

Pasiteri Blaise ni umu Pasiteri mu itorero Zion Temple cyane cyane ukunze gukorera ibikorwa bye mu gihugu cya Swede.

Nyuma yuko aje mu Rwanda, yagize umwanya wo kuganiriza umunyamakuru wa Isibo TV amubwira ukuntu yaje kwisanga ari Pasiteri ariko akavuga ko kuva na mbere akiri muto Mama we yari yarabyeretswe ko umwana we azaba Pasiteri.

Yagize ati: ‘’Twakuze n’abandi bana mu rugo twese dukunda Imana kuko twarezwe na mama abidutoza ariko igihe kigeze njye mbivamo nca iyanjye nzira niremera uburyo bwanjye bwo kubaho .

Ariko iyo imbuto y’Imana iri muri wowe, nkuko ijambo ry’Imana ribivuga ngo toza umwana ukiri muto, irakura iragukurikirana. Nibyo byabaye rero igihe kigeze Imana irampamagara nditaba, nari naragerageje gukwepa ariko narimbizi, ubu uyumunsi nkora umurimo w’Imana.’’

Umunyamakuru yamubajije ku kijyanye nuko hari abantu bashobora guhakana ko Imana itariho bitewe nikibibakoresha maze Pasiteri Blaise amusubiza ko hari ubwo Satani ashobora gukoresha abantu akabereka ko ibintu ari byiza kandi ari ubuyobe.

Yagize ati: ‘’ Nicyo kintu satani akora, akwereka ikinyoma ukageraho ukizera ko ari ukuri. Kuvuga ko Imana itabaho nababivuga si uko batazi ukuri ahubwo kubera ibintu byinshi ugeraho ugahitamo inzira yo kuba umuhakanyi kubera ko aribyo wumva bishobora kuguha amahoro, ariko mu ndiba y’Umutima uba uzi ukuri.’’

Pasiteri Blaise yakomeje ahamya ko Imana iriho kandi ikora binyuze mu bitangaza ikora ikanigaragaza.

Pastor Blaise ari kumwemu kiganiro na Christian ku Isibo Tv

Yagize ati: “Imana iriho kandi hari nibyo ikora. Urugero hari ibintu tujya tuvuga …..Hari ibintu udashobora gusobanurira umuntu utarabibayemo. Gusa ibintu ntabwo byikora buri kintu cyose kigira igisobanuro. Abizera Imana bo birengaho bikava muri siyansi Imana ikakuganiriza ukumva ijwi ry’Imana ikakuganiriza, ndetse ikanagera aho ikubwira intambwe ufata, aho werekeza, icyo wambara icyo urya…ikayobora Intambwe zawe nkuko ibivuga.”

Pasiteri Blaise ni umushumba muri Zion Temple, aho akunda gukorera ibikorwa bye mu gihugu cya Swede ndetse akaba akunze no kuza mu Rwanda mu bikorwa bitandukanye.

Abdul Nyirimana

 

 

Loading

Umurunga.com
Umurunga.comhttp://umurunga.com
Umurunga.com is the online digital newspaper which spreads instants and durable information.
RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

AMATANGAZO

error: Content is protected !!
Don`t copy text!