Tuesday, December 24, 2024
spot_img

Latest Posts

Nyanza: Umusore arakekwaho kwica umukecuru biturutse ku businzi

Mu Karere ka Nyanza umusore arakekwaho kwica umukecuru witwa Nyirahabimana Consessa wari mu kigero cy’imyaka 70 y’amavuko amukubise inkoni ubwo bari mu kabari.

Ibi byabereye mu Karere ka Nyanza mu Murenge wa Rwabicuma mu Kagari ka Runga ho mu Mudugudu wa Rugarama B.

Amakuru avuga ko nyakwigendera yari amaze icyumweru arwaye, akaba yitabye Imana kuri uyu wa 18 Kanama 2024.

Hari amakuru kandi avuga ko ubuyobozi bwacecetse amakuru y’uru rugomo kugeza ubwo nyakwigendera yitabye Imana.

Umwe mu bayobozi bo muri kariya gace yavuze ko nyakwigendera yari atuye mu Murenge wa Rwabicuma, Akagari ka Runga mu Mudugudu wa Ndango.

Amakuru Umuseke dukesha iyi nkuru wamenye ni uko intandaro bwari ubusinzi bwabo aho uriya musore yabwiye nyakwigendera ko ari umurozi baherako bararwana.

Kugera ubwo iyi nkuru yakorwaga, uwo musore ukekwaho icyaha yari ataratabwa muri yombi.

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!