Thursday, September 19, 2024
spot_img
HomeSIPORORayon Sports yananiwe kwikura imbere ya Marine FC

Rayon Sports yananiwe kwikura imbere ya Marine FC

Umutoza Robertihno akomeje kwijujutira ubuyobozi butamugurira umwataka.

Rayon Sports
Ikipe ya Rayon Sports yatangiye nabi umwaka w’imikino wa 2024/2025 inanirwa gutsinda Marine FC

Umutoza Robertihno utoza Rayon Sports yashimiye abakinnyi be bananiwe gutsinda ikipe ya Marine FC.

Ikipe ya Rayon Sports FC yari ihanzwe amaso na benshi ku mukino wa mbere ufungura shampiyona y’icyiciro cya mbere cy’umupira w’amaguru hano mu Rwanda, yananiwe gutsinda ikipe ya Marine FC yo mu Karere ka Rubavu ho mu ntara y’Uburengerazuba bw’igihugu cy’u Rwanda ikaba ishami ry’igisirikare ariko cyo kirwanira mu mazi.
Uyu mukino ufungura iri rushanwa ry’amakipe mu mwaka w’imikino wa 2024/2025 ikipe ya Rayon Sports yari yariteguye mu buryo butandukanye aho yaguze abakinnyi benshi biganjemo abanyamahanga ariko nabo biganjemo abo mu burengerazuba bwa Afurika harimo ibihugu nka Mali, Senegali n’ibindi nk’u Burundi , Congo Brazzaville, na Uganda. Abo bakinnyi baguzwe n’amakipe yo mu Rwanda aho bari biteze ko umubare w’abakinnyi b’abanyamahanga uzongerwa ukavanwa kuri 6 babanza mu kibuga ariko bigatungurana aho ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru hano mu Rwanda FERWAFA ryasohoye itangazo rivuga ko umubare w’abakinnyi b’abanyamahanga bakina muri shampiyona uzakomeza kuba wa w’undi. Ibi ariko bikaba bitarizerwa n’amakipe aho benshi babibona nko kutumva ibintu kimwe hagati ya FERWAFA na Premier League.
Rayon Sports yari yizeye insinzi muri uyu mukino, byarangiye iguye miswi ubusa ku busa n’ikipe ya Marine FC, umukino wabereye kuri sitade yitiriwe PELE (Kigali Pele Stadium).
Umukino urangiye, umutoza mukuru w’ikipe ya Rayon Sports Robertihno akaba yashimangiye ko ikipe ye yitwaye neza, buri mukinnyi akaba yatanze ibyo yagombaga gutanga, avuga kandi ko abakinnyi bakinnye umukino ushimishije ariko hakabura ukora igikorwa cya nyuma. Ibyo rero bikaba byasushe no kurimira ibisinde ku buyobozi bw’iyi kipe aho bwasabwe kenshi n’uyu mutoza kugura umukinnyi ukina mu gice cy’ubusatirizi ariko by’umwihariko kuri nimero 9.
Ibi bitumye iyi kipe y’ubukombe itarara ku mwanya wa mbere mu gihe bakeba bayo aribo APR FC yagiye muri Tanzania gukina imikino ihuza amakipe yabaye ayambere iwayo aho izakina na AZAM FC na Police FC yo ikaba iri mu gihugu cya Libye aho izakina n’ikipe ya Constantine Fc batarakina imikino yabo.
Hitezwe icyo ubuyobozi bwayo buri bubikoreho.

Loading

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

AMATANGAZO

error: Content is protected !!
Don`t copy text!