Kuri uyu wa Gatanu taliki 16 Kanama 2024, Perezida Paul Kagame afatanyije na Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard batangaje Guverinoma nshya igizwe na ba Minisitiri 21.
Nk’uko bigaragara mu itangazo ryasohowe na Minisitiri w’Intebe, Guverinoma nshya y’u Rwanda igaragaraho ba Minisitiri 21 harimo abari basanzwe muri Guverinoma iheruka, usibye batatu barimo uw’Abakozi ba Leta n’Umurimo, uwa Siporo n’uw’Ubucuruzi n’Inganda.
Judith Uwizeye yakomeje kuba Minisitiri muri Perezidansi ya Repubulika y’u Rwanda, na ho Minisitiri mu biro bya Minisitiri w’Intebe akomeza kuba Inès Mpambara.
Juvenal Marizamunda yakomeje kuba Minisitiri w’Ingabo, Consolée Uwimana akomeza kuba Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Yusufu Murangwa akomeza kuba Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Emmanuel Ugirashebuja akomeza kuba Minisitiri Minisitiri w’Ubutabera n’Intumwa Nkuru ya leta mu gihe Amb. Olivier Nduhungirehe yakomeje kuba Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane.
Ni mu gihe Dr. Valantine Uwamariya yakomeje kuba Minisitiri w’Ibidukikije, Dr. Sabin Nsanzimana akomeza kuba Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Ildéphonse Musafiri yakomeje kuba w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Vincent Biruta akomeza kuba Minisitiri w’Umutekano mu gihugu, Jean Claude Musabyimana, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Dr. Jean Damascene Bizimana, Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Jimmy Gasore, Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, Paula Ingabire, Minisitiri w’Ikoranabihanga na Inovasiyo, Maj Gen (Rtd) Albert Murasira, Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi na ho Dr. Jean Nepo Abdallah Utumatwishima akomeza kuba Minisitiri w’Urubyiruko n’Ubuhanzi.
Richard Nyirishema yasimbuye Aurore Mimosa Munyangaju ku mwanya wa Minisitiri wa Siporo, Amb. Christine Nkulikiyinka agirwa Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo na ho Prudence Sebahizi agirwa Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda.