Friday, September 20, 2024
spot_img
HomeInternationalUkraine vs Russia: Ingabo za Ukraine zigaruriye undi mujyi munini w'ingenzi mu...

Ukraine vs Russia: Ingabo za Ukraine zigaruriye undi mujyi munini w’ingenzi mu Burusiya

Abayobozi ba Kyiv batangaje ko mu gihe ingabo za Ukraine zigenda zerekeza imbere mu Ntara ya Kursk, zigaruriye Umujyi wa Sudzha w’Igihugu cy’u Burusiya.

Kuva mu Cyumweru gishize Ukraine yatangira kugaba ibitero mu Burusiya, waba ariwo mujyi munini wigaruriwe n’ingabo za Ukraine.

Mu mijyi cyangwa imidugudu yose ingabo za Ukraine zigaruriye, kuva ku wa 06 Kanama zatangira kugaba ibitero ku Burusiya, Umujyi Sudzha niwo munini ingabo za Ukraine zaba zigaruriye.

Umujyi wa Sudzha n’ubwo utuwe n’abaturage batarenze ibihumbi 5000, ni izingiro ry’ubutegetsi bw’akarere ko ku mupaka ka Kursk.

Euronews itangaza ko kandi uyu mujyi uherereye mu masangano y’umuyoboro munini wa gaz y’u Burusiya ujya i Burayi, umuyoboro wa Druzhba.

Ikigaragaza ko ingabo za Ukraine zishobora kumara igihe kirekire mu Mujyi wa Sudzha, ni uko Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky yavuze ko igisirikare cye kigomba gushyiraho ibiro by’ubuyobozi muri uyu mujyi.

Loading

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

AMATANGAZO

error: Content is protected !!
Don`t copy text!