Ejo hashize ku wa Kane taliki 15 Kanama 2024, imirwano hagati ya M23 na FARDC ifatanyije na Wazalendo yongeye gufata indi ntera.
Ibi bitero byagabwe na FARDC mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru muri Teritwari ya Rutshuru byahitanye abaturage 16.
Isaac Kibira, uyobora iyi Teritwari ya Rutshuru, yabwiye itangazamakuru ko abarwanyi bateye ibirindiro bya M23, barasa buhumyi hanyuma abasivile barindwi bahaburira ubuzima.
Ni mu gihe ku rundi ruhande nanone muri Rutshuru mu yindi mirwano imodoka yari itwaye abagenzi yatwitse hagapfa abantu icyenda, nabwo bishinjwa FARDC.
Abapfuye nta ruhande bari bafite mu mirwano. Bikekwa ko haba ku ruhande rwa M23 cyangwa ku ruhande rwa FARDC nta murwanyi n’umwe waba waguye muri iyi mirwano.
Imirwano ikakaye yongeye kubura mu bice bimwe na bimwe byo mu Burasirazuba bwa RD Congo, mu gihe byitwa ko hariho agahenge katangiye ku wa 04 Kanama uyu mwaka.
Muri iyi minsi M23 iri kugabwaho ibitero mu bice bimwe na bimwe igenzura, nyuma yo kubigabwaho ikirwanaho ikabisubiza inyuma.