Thursday, September 19, 2024
spot_img
HomeAMAKURUKamonyi: RIB yafunze umubyeyi imuziza gutwika umunwa w'umwana we

Kamonyi: RIB yafunze umubyeyi imuziza gutwika umunwa w’umwana we

Umubyeyi wo mu Karere ka Kamonyi, arakekwaho gutwika umwana we yibyariye, amutwikishije umuhoro yabanje gucana mu muriro ugatukura.

Aya mahano avugwa yabereye mu Mudugudu wa Nyamweru mu Kagari ka Bibungo mu Murenge Nyamiyaga ho mu Karere ka Kamonyi.

Amakuru avuga ko umubyeyi (mama) witwa Mukanyandwi Marie GrĂ¢ce w’imyaka 37 y’amavuko yatwitse umwana we w’umukobwa w’imyaka 5 y’amavuko amuziza ko yavuze ko ngo bibye urukwavu mu baturanyi bakarurya.

Uyu mubyeyi yatangaje ko impamvu yatwitse umwana we akoresheje umuhoro ushyushye, ngo ari uko yavuze ko bariye urukwavu bibye.

Bikekwa ko uwibye uru rukwavu ari uyu Mukanyandwi usanzwe ubana n’uyu mwana yatwitse bonyine.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamiyaga, Mudahemuka Jean Damascene, yahamije aya makuru, avuga ko nyina w’uyu mwana yatawe muri yombi, akaba yamaze gushyikirizwa Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) kuri Sitasiyo ya Mugina.

Umwana yajyanywe kwa muganga kugira ngo yitabweho n’abaganga.

Loading

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

AMATANGAZO

error: Content is protected !!
Don`t copy text!