Friday, January 24, 2025
spot_img

Latest Posts

Updates: Ibyagendeweho mu gutoranya abarimu bazahabwa Scholarship byamenyekanye

Ibyagendeweho mu gutoranya abarimu bazahabwa “Scholarship” na REB yo kwiga muri Kaminuza y’u Rwanda ishami ry’uburezi, byashyizwe ahagaragara;

1. Abarimu bohereje ibyemezo bisabwa bashyizwe ku rutonde by’agateganyo ( temporary shortlisted).
2. Abarimu bafite amanota y’imihigo ya 2022-2023 atari munsi ya 70% bashyizwe ku rutonde by’agateganyo.
3. Abarimu batoranyijwe, 50% byabo ni abize Siyansi, 40% bize indimi, 5% biga “Social Sciences” na 5% bize “Early Childhood Education “.
4. Abantu bize “Normale Primaire, NP” batoranyijwe hagendewe ku mashami basabye kwigamo muri Kaminuza y’u Rwanda ishami ry’uburezi.
5. Amanota y’abasabye yashyizwe ku 100/100 na NESA.
6. Gutondeka abarimu bemerewe byakozwe ku rwego rw’Igihugu ( Ibi bitandukanye no mu bihe byatambutse aho buri karere kahitagamo abarimu ukwako uturere twose tukohereza umubare ungana. Ubu birashoboka kubona hari akarere kavuyemo abarimu 13 akandi ugasanga kavuyemo 4 ni urugero.)
7. Abarimu bafite amanota menshi ku mpamyabumenyi zabo nibo bahereweho.
8. Mu gihe abarimu 2 cg barenzeho banganyije amanota bahisemo umwe hagendewe kuri ibi bikurikira;
.Kuba uri igitsina gore ni ingenzi
.Kuba ufite uburambe buri hejuru ni ingenzi
.Kuba ufite imyaka mike ni ingenzi
.Abakandida bahuje ibivuzwe haruguru harebwa ku gihe boherereje ubusabe bwabo.

Mu gihe cya vuba ibisubizo ndakuka biratangazwa, buri wese akazabibona muri sisiteme ye.

Umurunga.com

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!