Thursday, September 19, 2024
spot_img
HomeInternationalHatangajwe umubare munini w'abasirikare ba Ukraine biciwe muri Kursk umunsi umwe

Hatangajwe umubare munini w’abasirikare ba Ukraine biciwe muri Kursk umunsi umwe

Minisiteri y’Ingabo y’u Burusiya yatangaje ko ku wa 13 Kanama 2024, bishe abasirikare 270 ba Ukraine bari mu Ntara ya Kursk mu gihe abandi 18 bafashwe mpiri.

Ni mu gihe ingabo za Ukraine zatangaje ko ku wa 06 Kanama 2024, zatangije ibitero zagabye mu Ntara ya Kursk, zivuga ko zagabye ibyo bitero zigamije guca intege ingabo z’u Burusiya zashoje intambara kuri Ukraine muri Gashyantare uyu mwaka.

Minisiteri y’Ingabo z’u Burusiya yagize iti: “Ejo hashize, Ingabo za Ukraine zatakaje abasirikare 270 n’imodoka z’imitemenwa 16 zirimo ibifaru bibiri, Stryker ikora ubwikorezi, imodoka zisanzwe 10 n’imbunda ya 122-mm.”

Ikinyamakuru Sputnik cyatangaje ko, Minisiteri y’Ingabo yavuze ko kuva taliki 06 Kanama 2024, abasirikare 2300 ba Ukraine bamaze kwicirwa muri Kursk, hafatwa ibifaru byabo 37.

Iyi Minisiteri yakomeje isobanura ko abasirikare ba Ukraine bishwe harimo abashakaga kwinjira muri Kursk bakoresheje imodoka z’imitemenwa na za Pickup.

Ikindi kandi ngo hasenywe ububiko bw’intwaro bw’abasirikare ba Ukraine buherereye mu gace ka Yunakovka, Sadki, Krovnoye, Miropolive, Mogritsa na Khrapovschina mu Ntara ya Sumy ihana imbibi na Kursk.

Ku wa 13 Kanama 2024, Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky, yatangaje ko igisirikare cye kimaze gufata uduce 74 two muri Kursk. Naho Umugaba Mukuru w’Ingabo z’iki gihugu avuga ko Ingabo ayoboye ziri kugenzura kilometero kare 1000 z’ubutaka bwo muri iyo ntara.

Nanone Zelensky ku wa 14 Kanama uyu mwaka yatangaje ko abasirikare barenga 100 b’u Burusiya bamaze gufatwa mpiri kuva urugamba rwo muri Kursk rutangiye.

Loading

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

AMATANGAZO

error: Content is protected !!
Don`t copy text!