Friday, September 20, 2024
spot_img
HomeInternationalIndege ya gisirikare ya Uganda yashwanyagurikiye muri Congo

Indege ya gisirikare ya Uganda yashwanyagurikiye muri Congo

Indege itagira umupilote bikekwa ko ari iy’igisirikare cya Uganda yakoreye impanuka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Umuvugizi w’igisirikare cya FARDC muri Ituri, Lt Jules Ngongo, yatangaje ko mu ijoro rya taliki 12 Kanama uyu mwaka, indege iriho ibendera rya Uganda yaguye mu gace ka Katoni muri Gurupoma ya Ezekere muri Teritwari ya Djugu.

Lit Jules Ngongo yagize ati: “Drone ya gisirikare yaguye ku butaka bwa Congo. Twabonye ibimenyetso bigaragaza ko yaturutse muri Uganda. Turi gukora ubusesenguzi kugira ngo tumenye byinshi.”

Lit Jules Ngongo yakomeje avuga ko igisirikare cya FARDC gikwiye kwibaza niba iyi ndege yakoraga ubutasi n’impamvu yavogereye ikirere cya Congo.

Yagize: “Yari drone y’ubutasi? Kubera iki yavogereye ikirere cya Congo muri Ituri? Dutetekereza ko dukwiye gukora iperereza ryimbitse.”

Igisirikare cya Uganda, UPDF, n’icya RD Congo, FARDC, kuva mu Ugushyingo 2021, bufatanya kurwanya umutwe w’iterabwoba wa ADF ubarizwa mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru na Ituri.

N’ubwo ku mpande zombi hari ubu bufatanye, Uganda iherutse gushinjwa n’Impuguke y’Umuryango w’Abibumbye kugira ubufatanye n’umutwe wa M23 ihanganye n’ihuriro ry’ingabo zirwana ku ruhande rwa Leta ya Kinshasa mu Burasirazuba bwa Congo.

Loading

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

AMATANGAZO

error: Content is protected !!
Don`t copy text!